
Ibyaranze umunsi w’akataraboneka wa Vestine wo gusezera ubukumi bwe
Byagaragaye ko Ouedraoso Idrissa wasezeranye na Ishimwe Vestine ari umusore utunze agatubutse, ku buryo na mbere yo gusezerana yabanje guhindura ubuzima bw’umuryango w’uyu mukobwa akanawimurira mu nzu nziza ijyanye n’igihe, ndetse ababyeyi ba Vestine bakaba barishimiye uyu mukwe wabo.
Ouedraoso Idrissa wo muri Burkina Faso ni umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije kurwanya ubukene (Innovations for Poverty Action-IPA), ndetse akaba ari umuyobozi w’uyu muryango mu bihugu 16 n’u Rwanda rurimo. Uyu mukobwa yasezeranye imbere y’amategeko na Idrissa ahagana saa kumi zo ku wa gatatu tariki 15 mutarama mu Murenge wa Kinyinya.
Gusezerana kwe byari byagizwe ibanga rikomeye kugeza ubwo mu buyobozi hasohotse icyemezo kigaragaza ko Ishimwe Vestine yasezeranye mu mategeko. Uyu mukobwa akaba yarasezeranye afite imyaka 22 y’amavuko aho umugabo we afite imyaka 36 y’amavuko.
Vestine ibirori bye byo gusezera ku bukumi bwe byaranzwe n’ibintu byinshi bigiye bitandukanye dore ko habura iminsi mikeya cyane kugira ngo ubukwe bwe na Ouedraoso Idrissa bube bwaba.
Ni ubukwe buteganyijwe ku itariki 5 Nyakanga 2025 ubwo ni mu kwezi kwa gatanu, ubu bukwe rero bukaba buteganyijwe kuzabera mu Ntare Arena ari naho hajya habera ibirori byinshi bitandukanye kuko habereye ubukwe bwa Miss Naomie. Aya makuru yamenyekanye hashingiwe ku bantu bagiye bahabwa ubutumire bwo kwitabira ubwo bukwe bwabo bituma amakuru amenyekana.
Nyuma yuko amakuru avuga kuri Vestine yashyirwaga hanze, akimara kuva mu Murenge imbugankoranyambaga zaramuvuze cyane bamuvugaho byinshi cyane kandi bikomeye, bamwe bagahimbahimba n’ibinyoma, Vestine yavuze ko bamwe mu bantu babanaga nawe mu buzima bwa buri bagiye bamutenguha, aha yagarukaga ku bantu yabanaga nabo mu matsinda ubwo yavugwaga nabi ku mbuga nkoranyambaga nabo baramwotaga cyane nabo bakamuvuga kandi iryo tsinda nawe aririmo.
Nyuma ya byose ku itariki 22 kamena 2025 ku cyumweru Vestine yakorewe ibirori n’abakobwa b’inshuti ze n’abandi ba hafi bo mu muryango we, hakaba harimo Dorcas murumuna we, mukuru we, Aisha uzwi cyane mu mafirime nyarwanda ndetse n’abandi bakobwa bagiye batandukanye.
Ibi birori byari ibyishimo byinshi cyane ndetse muri iki kirori havugiwe ijambo ry’Imana kuko ibyo dukora byose mu buzima bwa buri munsi tuba tugomba kwiragiza Imana ibindi bikaza nyuma. Hanyuma usibye kuba abo bakobwa bakoreye ibirori Vestine bari bizihiwe cyane hagaragaye n’udushya twinshi tugiye dutandukanye, amagambo akomeye yatangajwe n’uyu muhanzi w’icyamamare Vestine, aho yagiye agaruka ku bintu byinshi yagiye anyuramo ndetse n’ubunararibonye yagiriye muri ubu buzima ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.
Nyuma y’ikirori yashimiye abantu bose bamubaye hafi bakamushyigikira ndetse yaje gushyira ku mbuga nkotanyambaga ze iby’ingenzi byose byaranze uyu munsi ndetse ashimira n’Imana muri rusange. Mu bigaragara n’uko Vestine yiteguye ubukwe bwe kandi yishimiye umugabo we nk’uko agenda abigaragariza ku mbuga ze nkoranyambaga.