Imyaka 20 ya city light foursquare church: inzira y’ubwitange no gusakaza ubutumwa bwiza
2 mins read

Imyaka 20 ya city light foursquare church: inzira y’ubwitange no gusakaza ubutumwa bwiza

CITY LIGHT FOURSQUARE CHURCH: URUSENGERO RUFITE UMUSANZU UKOMEYE MU KUGEZA UBUTUMWA BWIZA MU RWANDA NO KUBANDI BENSHI KWISI YOSE

City Light Foursquare Church ni imwe mu nsengero zikomeye mu Rwanda zigaragaza uruhare runini mu iterambere ry’umwuka n’ubumwe mu muryango nyarwanda. Ni urusengero rumaze kubaka izina rikomeye mu kwigisha Ijambo ry’Imana, mu guhuriza hamwe amatorero atandukanye ndetse no mu guteza imbere ibikorwa bya gospel.

Umuyobozi w’iri torero ni Bishop Fidel Masengo, umwigisha wa tewoloji, umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umutoza w’abapasiteri benshi mu Rwanda no mu karere. Ubuhanga bwe mu gusobanura Bibiliya no kuyishyira mu buzima bwa buri munsi bwagize uruhare rukomeye mu gufasha abantu gukura mu kwizera.Bishop Fidel Masengo azwi kandi nk’umutoza w’abayobozi mu rusengero no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Yanditse ibitabo byinshi bigamije gufasha urubyiruko n’abayobozi kumenyaUbuntu bw’Imana City Light Foursquare Church izwi cyane no mu bikorwa by’indirimbo za gospel. Itsinda ry’abaririmbyi barimo Ben na Chance, Confi, Richard n’abandi, ryakomeje kugaragaza ubuhanga bukomeye mu kuramya no guhimbaza Imana, bikarushaho gukurura abakunzi ba gospel mu bikorwa bya rusengero.

Uru rusengero rufite umwihariko wo gukorana n’amatorero atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ibi bigaragaza ko City Light ifite intego yo guhuza abantu bose b’imbere mu gihugu n’abanyamahanga mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza no kubaka ubumwe bw’amatorero.Uburyo City Light yakiriye abashyitsi baturutse mu bindi bihugu, barimo abapasitori mpuzamahanga, ni ikimenyetso cy’uko iri torero rifite uruhare mu guhanga ubufatanye mpuzamahanga.

Ibi bikorwa byatumye ritera imbere rikaba icyitegererezo mu matorero yo mu Rwanda.Umusanzu wa Bishop Fidel Masengo mu burezi nawo ntushidikanywaho. Yabaye umwigisha wa tewoloji mu mashuri atandukanye, aho yigishije urubyiruko n’abapasiteri uburyo bwo gukura mu kwizera no gukoresha Bibiliya nk’umurongo ngenderwaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

City Light kandi ni urubuga rukomeye ku rubyiruko. Itanga amahirwe yo gukura mu mwuka binyuze mu nyigisho, ibiterane n’ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko, byose bigamije kubaka abayobozi b’ejo hazaza bafite umusingi w’ijambo ry’Imana.Uru rusengero rukomeje kubaka izina ridasanzwe binyuze mu gukomeza gutegura ibiterane bikomeye bya gospel, mu guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye no mu guteza imbere indangagaciro z’ukwemera.

Ni ikimenyetso cy’uko City Light ari urusengero rudaharanira gusa inyungu zarwo, ahubwo rugamije inyungu z’umuryango nyarwanda wose.City Light Foursquare Church ikomeje kugaragaza umurongo mwiza mu Rwanda no mu karere, binyuze mu bushake bwo gusakaza ubutumwa bwiza no kubaka ubumwe hagati y’amatorero. Ni insengero izwiho ubwitange, uburezi, kuramya no kuba icyitegererezo mu iterambere ry’umwuka n’imibereho y’abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *