Hoziana choir na nyota ya alfajiri choir bagiye guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’ubutumwa bwiza mu gitaramo cy’ibihe byose
2 mins read

Hoziana choir na nyota ya alfajiri choir bagiye guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’ubutumwa bwiza mu gitaramo cy’ibihe byose

Ibihangano by’umwuka bigiye guhuriza abakunzi b’umuziki wa gospel mu gitaramo cyitwa IBIHAMYA 3 i GatengaMu mujyi wa Kigali muri ADEPR Gatenga hateganyijwe igitaramo gikomeye cyitwa IBIHAMYA 3 cyateguwe na Korali Nyota ya Alfajiri ku bufatanye na ADEPR Gatenga, kikazabera ku matariki ya 5–7 Nzeri 2025.

Ni igitaramo gitegerejwe n’abatari bake, kizagaragaza ubwitange, ubuhanga n’ubutumwa bukomeye mu ndirimbo z’ivugabutumwa.Iki gitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki wa gospel kubera ko kizahuriza hamwe abaramyi bakomeye barimo Hoziana Choir, itsinda rimaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo.

Bategerejwe nk’abazaririmba mu buryo bwihariye buhuza umudiho, ubutumwa n’umwuka w’amasengesho.Indirimbo nka “Tugumane”,“Dufite Ibyamya” na “Komeza Usenge”, zamamaye mu ndirimbo z’itsinda rya hoziana Choir zizongera gususurutsa imitima y’abazitabira, kuko zifite ubutumwa bwo guhumuriza, gukomeza ukwizera no gushimangira ibyiringiro.

Ku ruhande rwa Hoziana Choir umwihariko wabo uzaba mu guhura n’abakunzi babo b’i Kigali mu buryo bugezweho, bakabaha umuziki usanzwe ufatwa nk’ishema ryabo, binyuze mu ijwi ry’umwimerere, ubwitange no kwinjira mu mwuka w’ubusabane.

Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba umwanya w’ingenzi wo guhuriza hamwe abaramyi, abakunzi b’indirimbo z’Imana ndetse n’abakunda umuziki wa gospel mu Rwanda, mu rwego rwo kongera kugaragaza ko umuziki ari igikoresho gikomeye cyo gusakaza ubutumwa bwiza.Abayobozi b’itsinda rya Nyota ya Alfajiri Choir hamwe na ADEPR Gatenga bemeza ko imyiteguro igeze kure, kandi ko bafite intego yo kugaragaza uburyo umuziki w’umwuka ari ishingiro ryo guhimbaza Imana, Bashimira kandi abaterankunga n’abazabafasha muri uru rugendo rwo kugeza ubutumwa ku bantu bose.

Iki gitaramo gitegerejwe nk’umwanya wo kongera kugaragaza imbaraga z’umuziki wa gospel mu Rwanda, ndetse no gutanga ibyiringiro bishya mu buzima bw’abantu bose. Ni umwanya wo guhuza impano zitandukanye mu kuramya no guhimbaza Imana.IBIHAMYA 3 izaba igitaramo kizahora mu mateka nk’imwe mu mishinga y’indirimbo z’ivugabutumwa igaragaza ko gospel mu Rwanda ikomeje kwaguka no gukundwa, kandi ko igira uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abayikunda n’abayumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *