MINAGRI igiye gutangira  gutanga agahimbazamusyi ku bajyanama b’ubuhinzi
2 mins read

MINAGRI igiye gutangira  gutanga agahimbazamusyi ku bajyanama b’ubuhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI),  yatangaje ko  mu mavugurura mashya ifite igiye kongerera ubumenyi abajyanama b’ubuhinzi ndetse no kubagenera agahimbazamusyi kugira ngo barusheho kwegera abahinzi mu midugudu ndetse no kuzamura  umusaruro.

‎Ni ibyagarutsweho n’Umunyambanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr Ndabamenye Telesphore ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Igihugu

‎Abasanzwe bakora aka kazi k’ubujyana mu buhinzi  basaba Miniseteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubongerera ubumenyi, ibikoresho ndetse no kubafasha bakabona insimburamubyizi kuko bibafata umwanya  kandi na bo baba bagomba kujyana n’abandi mu bikorwa by’iterambere.

‎umwe ati “Hari igihe tuba turi mu gihe  cy’ihinga bakaba badutumira mu mahugurwa , bigatuma wowe usigara mu ihinga bagiye kubigisha. Dusaba byibura niba hari ubushobozi kuba batugera insimburamubyizi y’itike kugira ngo naho wagiye gukorera ya mahugurwa wihute ubanguke ujye mu mirimo yawe”.

‎Dr Ndabamenye, avuga ko mu mavugurura mashya hari gahunda yo kuzamura ubuhinzi bahereye ku rwego rw’imidugudu n’utugari binyuze mu kwegera abahinzi ndetse no guhugura abajyanama b’ubuhinzi bikazatangirana n’igihembe cy’ihinga A 2026.

‎Akomeza avuga ko hari na gahunda yo gushyiraho agahimbazamusyi ku bajyana b’ubuhinzi mu rwego rwo kubafasha konoza akazi kabo.

‎Ati “Turi gutekereza uburyo bajya babona agahimbazamusyi, gashingiye cyane cyane ku marushanwa. Ibyo bikadufasha kubaka duhereye hasi, kugira ngo wa muhinzi abe afite umuntu umufasha kongera ubumenyi”.

‎Mu Rwanda habarurwa abajyana b’ubuhinzi barenga ibihumbi 13 n’abandi basaga 1700 bazwi nk’abatoza b’ubuhinzi mu mirima  bose bagira uruhare mu kugeza ubumenyi ku bahinzi binyuze mu buryo bwa Twigire Muhinzi.

‎Tariki 12 Kanama 2025, Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin,   yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu(2024-2029), yasobanuye ko hazakorwa  byinshi hagamijwe iterambere mu nzego zitandukanye, aho ubuhinzi buziyongera ku kigero cya 50%.



Dr Ndabamenye Telesphore, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva.

Abajyanama b’ubuhinzi bagiye gutangira guhabwa agahimbazamusyi ndetse no kongererwa ubumenyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *