Philadelphia: Hatashwe ahubatswe ishusho ya Bikira Mariya wabonekeye I Kibeho
2 mins read

Philadelphia: Hatashwe ahubatswe ishusho ya Bikira Mariya wabonekeye I Kibeho

Ku wa 17 Kanama 2025, hatashywe ku mugaragaro agace kubatswemo ishusho yitiriwe umubyeyi Bikira Mariya w’i Kibeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyo shusho yashyizwe i Philadelphia, muri Basilica Shrine of Our Lady of the Miraculous Medal, ahantu hazwi cyane nko mu Rugendo rwa Rozari rwa Mutagatifu Vincent (St. Vincent’s Rosary Walk).

Ibirori byo gutaha iyo shusho byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Mgr. Efren V. Esmilla, umwe mu bo muri Arkidiyosezi ya Philadelphia.

Ishusho ya Bikira Mariya w’i Kibeho yakozwe hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe n’ababonekewe bamuboneye i Kibeho hagati y’umwaka wa 1981 na 1989 ari bo Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka, na Marie Claire Mukangango.

Ibyo byakozwe ku bufatanye bw’imiryango Central Association of the Miraculous Medal (CAMM) na Martin de Porres Foundation, uterwa inkunga na Willa Stokes, umukirisitu Gatolika ukomoka muri Philadelphia.

Ibonekerwa rya Bikira Mariya w’i Kibeho ni ryo ryonyine muri Afurika ryemejwe na Vatican ko ryabayeho.

Ababonekewe na Bikira Mariya bavuga ko ubutumwa bwe bwibandaga ku isengesho, kwicuza ibyaha no gukundana, anatanga impuruza zerekeye amakuba yagombaga kubaho mu gihe abantu bakwanga kwihana.

Iyo shusho ya Bikira Mariya muri Amerika ituma ubutumwa bwe bugera no hanze y’u Rwanda, bukaba ikimenyetso cy’uko ari Umubyeyi wa bose.

Mukamazimpaka Anathalie uri mu babonekewe, akunze kugaragaza ko ubutumwa Bikira Mariya yabahaye bwari bugenewe Abatuye Isi bose.

Ati “Adusaba guhinduka, kureka ibikorwa bibi, kugira urukundo, kureka imico mibi. Adusaba guhora dusabirana kugira ngo dukizanye. Adusaba gusenga ubutitsa nta buryarya, gusabira kiliziya, abihaye Imana, ingo n’abategetsi kugira ngo bakore umurimo bashinzwe. Buri wese kugira ngo yirinde ikibi.”

Akomeza agira ati “Adusaba guhinduka, tukagendera kure icyaha, tukihatira ubutungane. Adusaba gusenga cyane, guhabwa amasakaramentu, tukagira n’ibikorwa by’urukundo, kandi tugakunda bose ntawe turobanuye, yatubwiye ko nitubukurikiza neza uko yabuduhaye, ari umuti uzakiza Isi.”

Ababonekewe bose bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho, ubu ryiswe GS Mère du Verbe, hashingiwe ku kuba Bikira Mariya yarabwiye abo yabonekeraga ko ari Nyina wa Jambo.

Ibonekerwa rya Bikira Mariya mu Rwanda ryemejwe na Papa Johani Pawulo wa II, bityo rikaba ryarasize ubutagatifu ubutaka bwa Kibeho. Kuva ubwo habaye akarere nyaburanga gahuruza abakirisitu b’Isi yose. Byanatumye i Kibeho haba ahantu hakomeye, ndetse n’Akarere ka Nyaruguru karamenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *