
Uwakoreye ivangura ruhu Antoine Semenyo yarekuwe
Umugabo ushinjwa ibyaha byo gukora ivangara rishingiye ku ruhu ku mukino Liverpool yatsinzemo AFC Bournemouth yarekuwe n’inzego z’umutekano zamukurikiranaga.
Ni umugabo usanzwe agaragara ku mikino ya Liverpool ndetse yicaye mu ntebe y’abafite ubumuga gusa nubwo yarekuwe yabujijwe kugira umukino numwe yitabira.
Liverpool ubwayo yemeje ko atazemererwa kwinjira ku mikino yayo nubwo ari mu bafana bayo b’imena bagura tiki y’umwaka wose w’imikino.
Iri vangura yarikoreye Umunya-Ghana Antoine Semenyo kuri Anfield aho umukino warangiye Bournemouth itakaje umukino ku bitego bine kuri bibiri(4-2).
Mark Mogan, w’imyaka 47, ukekwaho ibi yahise asohorwa muri sitade umukino utarangiye ndetse habaho no kwibutsa abantu ku mukino Kwirinda ibikorwa nk’ibi.
Polisi ya Merseyside yatangaje ibi igira Iti: “Turabamenyesha ko umugabo w’imyaka 47 wo muri Liverpool afunguwe by’agateganyo nyuma yo gufatwa akekwaho kuvuga amagambo arimo ivangura yakoreye umukinnyi wa Bournemouth, Antoine Semenyo.”