7 mins read

Inzira ya Israel Mbonyi kuva Uvira kugera ku Mitima ya Miliyoni z’Abanyarwanda n’Abanyafurika

Kuririmba n’igikorwa usanga abantu benshi bakunze gukora ndetse ababikora kinyamwuga ugasanga bibazanira ubutunzi, abenshi bakibanda ku ndirimbo zikunze kwitwa iz’isi mu gihe abandi  bashyira imbaraga mu kuririmbira Imana.

Dufashe uruhande rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, byakugora gukora urutonde rw’abo ukarenza ingohe umuhanzi Israel Mbonyi.

Israel Mbonyicyambu ukoresha amazina ya Israel Mbonyi mu muziki ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zigakora ku mitima ya benshi, bagakizwa abandi zikabomora ibikomere bagakomera mu murimo w’Imana.

Ushobora kuba wibaza ibibazo bitandukanye birimo: Mbonyi yavukiye he? yarize? ni iki cyamufashije kwigarurira imitima y’Abanyarwanda n’abandi bo ku migabane itandukanye? Byose urabisubizwa muri iyi nkuru, tuza kwifashisha ibinyamakuru bitandukanye nka Pulselive Kenya n’ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com mu 2015.

Israel Mbonyi yavutse ku itariki 20/05/1992, avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Gusa we n’Umuryango we baje kuza mu Rwanda mu 1997 batura Kimironko mu karere ka Gasabo ho mugi wa Kigali.

Impano ye yakuriye mu mashuri yisumbuye kuko yaririmbaga mu makorali y’abanyeshuri arimo: Korali yitwa Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye n’irindi tsinda ryitwa Amani.

Mbonyi yatangiye acuranga gitali, akandika indirimbo akaziha amakorari n’abandi bantu bafite uburyo baririmba, maze aza gutangira kuririmba arangije amashuri yisumbuye. 

Asubiza umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ku mpamvu yatumye yatangira kwandika indirimbo akanayiririmba, yahishuye ko kuva kera yumvaga azaririmba, akajya mu matsinda aririmba gusa batangira kuzamuka agasenyuka ahanini bitiwe n’umwiryane.

Nyuma mu 2010 aza gufata gitari atangira kujya aririmba kugiti cye kabone n’ubwo ntawari kumushyigikira. Yahishuye ko rimwe na rimwe yajyaga arota indirimbo akazandika bikamufasha kubona ibihangano.

Muri icyo kiganiro yavuze ko indirimbo yagize mu mahishurirwa ye akaza no kuyikora ari “Yankuyeho urubanza”, indirimbo itanga ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko n’ubwo umuntu yaba afite ibyaha byinshi cyangwa akabaho mu buzima bumukomerera, Yesu we wakoresheje amaraso ye mu gucungura abanyabyaha, ari we wenyine ushobora gukuraho urubanza rwose rwari rumukwiye .

Israel Mbonyi yatangiye umuziki neza ubwo yarasoje kwiga mu Buhinde, ahakura impamyabumenyi mu by’ubuvuzi bw’imiti (Pharmacy). Mu kiganiro yahaye RTV mu mwaka wa 2022, yemeje ko yari arimo kurangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’Ubuzima rusange (Public Health), avuga ko ari inzira yatekerezaho mu gihe yaba adakora umuziki nk’akazi ka buri gihe.

Mbonyi yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Number One” ku wa 10 Werurwe 2014, ari na wo munsi yasohoyeho album ye ya mbere yitiriwe iryo zina mu mwaka umwe.

Iyo album igizwe n’indirimbo umunani, zirimo : Number One”, “Yankuyeho Urubanza”, “Ku Migezi”, “Nzibyo Nibwira”, “Ku Musaraba”, “Ndanyuzwe”, “Hari Impamvu”, na “Agasambi”.

Indirimbo zo mu zindi ndimi za Israel Mbonyi
Indirimbo nyinshi za mbere za Israel zari mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kugeza mu mwaka wa 2023 ubwo yatangiraga kuririmba mu Kiswahili, indirimbo ye ya mbere muri urwo rurimi ikaba ari na yo yamamaye cyane kurusha izindi ni ‘Nina Siri’, bigashimabgirwa n’umubare w’abamaze kuyireba kumuyoborowe wa youtube aho imaze kurembwa na miliyoni 82 zose.

Nina Siri yasohotse ku wa 26 Kamena 2023 yatumye Mbonyi amenyekana cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bavuga ururimi rw’Igiswayili, cyane cyane muri Tanzania no muri Kenya, bimufungurira amayira yo kumenyekana mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Ubutumwa nyamukuru bw’indirimbo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi bujyanye n’umubano wihariye, uhuza uwizera n’Imana.

Mbonyi ntiyasohoye Nina Siri  ngo aterere agati mu ryinyo kuko  yakurikije ho  izindi nka “Nitaamini” mu Ugushyingo kwa 2023 asohora “Malengo Ya Mungu” mu Ukuboza kwa 2023, “Sikiliza” mu Gashyantare 2024, Amenisemehe, Yanitosha, na Yeriko aheruka gusohora.

Uretse Igiswahili, Mbonyi yanasohe indirimbo mu rurimi rw’Icyongereza zirimo: No Doubt na You Won’t Let Go.

Mu zindi album za Mbonyi harimo: Intashyo, irimo indirimbo zakunzwe cyane nka “Sinzibagirwa” na “Ibihe”,Mbwira, Nk’umusirikare, irimo indirimbo yamamaye cyane “Nina Siri”, ndetse Mbonyi avuga ko yiswe iri zina n’abakunzi be n’izindi.

Ibyerekeye amajwi ya muzika ya Israel Mbonyi mu buryo bwa live

Uretse umuziki asanzwe akora, Israel Mbonyi ategura igitaramo cyitwa “Icyambu Live Concert,” igikorwa gisanzwe kiba buri mwaka gikurura abantu b’ingeri zose, aho bishimira ibyiza n’ibibi baciyemo mu rugendo rw’umwaka, mu byishimo no kwitekerezaho binyuze mu ndirimo za Gospel.

Iki gitaramo kigaragaza indirimbo zitandukanye za Mbonyi, kandi kenshi hakabamo n’abandi bahanzi n’abavugabutumwa batanga umusanzu wabo mu gusiga amavuta abacyitabiriye.

Mu rwego rwo koroshya gukora amashusho y’indirimbo ze, amajwi ya live y’ibi bitaramo akunze gukoreshwa nk’amashusho y’indirimbo ze zikunzwe cyane k’umuyoboro wa YouTube.

Ibihembo n’ibitaramo mpuzamahanga bya Israel Mbonyi

Imirimo ya Mbonyi mu ruganda rw’umuziki wa gospel yagiye imufasha binyuze mu guhabwa ibihembo bitandukanye. Muri 2017, yegukanye ibihembo bya Groove Awards Rwanda mu byiciro bya “Umuhanzi w’Umugabo w’Umwaka” na “Uwanditse Indirimbo w’Umwaka”.

Yabaye kandi umukandida mu bihembo bya African Entertainment Awards USA mu mwaka wa 2020. Mu 2023, yongeye gutsindira ibihembo bya “Umuhanzi w’Umugabo w’Umwaka” ndetse na “Umuhanzi Mwiza wa Gospel w’Umwaka” mu bihembo bya Isango Na Muzika. Ibi byose byerekana uko umuziki we wagiye ugera kure, ndetse n’icyubahiro ahabwa mu rwego rw’umuziki wa gospel mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Israel Mbonyi yanitabiriye ibitaramo mpuzamahanga bitandukanye ku rwego rw’akarere no k’urwego rw’isi, harimo muri Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi, Israel, Canada, n’u Bubiligi

Icyatumye umuziki wa Israel Mbonyi utera imbere ni iki?

Israel Mbonyi asanga isoko y’indirimbo ze ari mu mubano we bwite n’Imana, gusoma Bibiliya no gusenga. Mu kiganiro yagiranye na RTV mu 2022, yagaragaje ko anumva abandi bahanzi kugira ngo atere imbere mu buhanzi bwe.Yanagaragaje ko akora umuziki ashingiye ku gushishikazwa n’umwuka, atari ku nyungu z’ubucuruzi gusa.

Ubuzima bwo hanze y’umuziki bwa Israel Mbonyi

Abafana benshi bibaza ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku rukundo rwe, ariko uwo muhanzi akenshi Yagaragaje inshuro nyinshi ko ari umusore udashamadukira inkumi ariko akavuga ko atekereza kuba yagira umuryango we bwite igihe kigeze.

Israel Mbonyi kandi ni umusomyi w’indirimbo n’ibitabo bitandukanye, yaba ibikubiyemo amateka n’ibitekerezo, agakunda kureba urwenya byahebuje kandi akunda kureba no gukina umukino wa basketball.

Umwihariko wa Israel Mbonyi wo gushyira imbere gushishikazwa n’umwuka kuruta gushaka inyungu z’ubucuruzi ugaragaza umuhate we mu gutanga ubutumwa bufite igisobanuro n’ingaruka nziza ku mitima y’abamwumva, aho kwibanda gusa ku kumenyekana mu buryo busanzwe. Intego ye ni ugukora umuziki ugera ku mitima y’abantu zikanafasha mu gusenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *