Manchester City igiye kurekura Claudio Echeverri
1 min read

Manchester City igiye kurekura Claudio Echeverri

Ikipe yo mu Budage ya Bayer Leverkusen imaze kumvikana na Manchester City ku isinyishwa ry’umukinnyi wo hagati, Claudio Echeverri, ku buryo bw’intizanyo y’umwaka umwe.

Uyu musore ukomoka muri Argentine afite imyaka 19, akaba yarakinnye imikino itatu mu ikipe nkuru ya Man City mu mwaka ushize, harimo n’iyo yakinnye bwa mbere asimbuye mu mukino wa nyuma wa FA Cup batsinzwemo na Crystal Palace igitego kimwe ku busa (1-0).

Echeverri yatsindiye Manchester City igitego cye cya mbere muri Kamena ubwo batsindaga Al-Ain yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ibitego bitandatu ku busa (6-0)  mu gikombe cy’Isi cy’amakipe(Club World Cup 2025).

Manchester City yamukuye muri River Plate muri Mutarama 2024 ku mafaranga angana na miliyoni £12.5, ariko ubu agiye gukomeza gushaka igihe cyo gukina mu ikipe ya Leverkusen itozwa na Erik ten Hag wahoze atoza Manchester United.

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, aherutse gutangaza ko afite icyifuzo cyo kugabanya umubare w’abakinnyi mu ikipe ye, avuga ko gukomeza gusiga abakinnyi hanze bidatuma habaho umwuka mwiza wo guhatana.

Mu yandi makuru avugwa muri iyi kipe , Tottenham irimo kuganira no kugerageza gusinyisha Savinho ariko City ntiyifuza kumugurisha keretse habonetse amafaranga atuma babitekerezaho.

Ku ruhande rw’izindi mpinduka, Ederson, umunyezamu wa City, ntiyakinnye umukino wa mbere batsinzemo Wolves 4-0 kubera uburwayi, ariko amakuru avuga ko Galatasaray imwifuza cyane.

Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu Bwongereza rizafungwa ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri saa moya z’umugoroba ushingiye ku isaha y’i Londres.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *