
Mbere y’Ibisingizo Live Concert, Korali Baraka igiye gutaramana na Korali Bethlehem y’i Rubavu
Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo habe Ibisingizo Live Concert, Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge, igiye gusangira urubyiniro n’indi korali ikomeye mu Rwanda izwi cyane ku ndirimbo zayo zifite ubutumwa bukora ku mitima – Korali Bethlehem yo muri ADEPR Rubavu.
Ni urugendo rw’iminsi ibiri Korali Bethlehem izakorera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 23 na 24 Kanama 2025, aho bazaba bari kumwe n’abakunzi babo mu materaniro azabera kuri ADEPR Nyarugenge.
Nk’uko abayobozi b’iri torero babitangaje, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama, guhera saa munani z’amanywa (2:00PM), Korali Baraka izahurira ku rubyiniro na Bethlehem Choir mu giterane cyitezweho guhembura imitima ya benshi ndetse no guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel mu buryo budasanzwe.
Iki gikorwa cyateguwe na ADEPR Nyarugenge gifatwa nk’umwanya wo kurushaho gusabana n’Imana mu ndirimbo no gukomeza gutegura imitima y’abakunzi ba Baraka Choir, berekeza ku gitaramo gikomeye cya Ibisingizo Live Concert kizabera mu minsi iri imbere.
Byongeye kandi, The Light Worship Team yo muri CEP ULK yamaze kwambarira iki giterane kimwe n’abandi bahanzi, aho izataramira Imana muri Ibisingizo Live Concert nk’uko byateguwe na Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge. Ni igiterane cy’amateka, gikomeje kwibutsa abifuza kumva ubutumwa bwiza bw’Imana, n’abakunzi b’umuziki wa Gospel ko batagomba kubura muri ibi bihe byiza byo guhembuka no kwegerezwa Imana mu buryo bwihariye.
Abakunzi b’ijambo ry’Imana ndetse nab’umuziki wa Gospel barasabwa kudacikanwa n’ibi bihe by’ivugabutumwa ry’iminsi ibiri rizabera kuri ADEPR Nyarugenge, ndetse bakanitegura kuzitabira ku bwinshi igitaramo cya Ibisingizo Live Concert gitegerejwe n’abatari bake. Ni umwanya mwiza wo gusabana n’Imana, kongera guhemburwa no gutaha imitima yuzuye ibyishimo.
Korali Bethlehem yo muri ADEPR Rubavu.
Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge