2 mins read

Abyeyi batwite baravuga imyato ikinini gikungahaye ku ntungamubiri 15 bahabwa na Leta

Mu gihe imibare y’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho( DHS) ya 2020, igaragaje ko mu Rwanda abana 33% bafite ikibazo cy’igwingira, u Rwanda rwatangiye gushakira umuti urambye iki kibazo maze 2024 rutangira gukoresha ibinini bihabwa umubyeyi utwite bigafasha kongera amahirwe yo kurwanya ingwingira ry’umwana.

Ni igikorwa cyatanze umusaruro kuko bigaragazwa n’ubuhamya ababyeyi bahererwa iki kinini ku kigonderabuzima batanga, berekana uko cyabafashije kubyara abana badafite ibibazo ndetse kigafasha kwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1000.

Umwe muri abo babyeyi aganira n’Ikigo cy’igihugu cy’itazangazamakuru RBA, yagize ati “Iki kinini cya ememesi cyatwongereye kuba twagira amaraso, abana bacu bakaba bagira ubuzima bwiza, twagiraga imfu zitandukanye,abana bacu bakavamo ariko ubungubu nta mu byeyi ukivanamo inda dusigaye tubyara abana bazima nta kibazo”.

Undi na we yagize ati “Ibi binini bifite akamaro kenshi kuko umuntu akimara kumenya ko atwita, iyo afashe ibi binini akabinywera ku gihe bituma umwana agira amaraso meza”.

Umuganga w’Inzobere mu kuvura abagore, ku bitaro by’Akarere ka Nyanza, MURWANASHYAKA Gaspard, na we avugako aho batangiriye kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi hatangwa iki kinini byatanze umusaruro. Umubyeyi utwite agirwana inama yo nywa iki kinini, inshuro imwe ku munsi mu gihe cy’amezi atandatu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin NSANZIMANA, avugako iki kinini gifasha mu kurwanya igwingira no kwita kubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ati “Umubyeyi iyo atwite agomba guhambwa indyo yuzuye, ubu twongeye ni cyindi kinini kibafasha kirimo intungamubiri, ndetse n’imyunyu ngungu igera kuri 15, noneho wa mwana akazavuka afite byose bya ngobwa byuzuye, agakomeza mu minsi 1000 ukamuherekeza buriya uba umufashije ufashije n’Igihugu”.

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’ita ku buzima, OMS, bugaragaza ko buri minota ibiri haba hapfuye umugore umwe utwite cg ubyara, bishatse kuvuga ko abagorebarenga 800 ku isi bapfa batwite cg babyara.

Mu Rwanda, ibi binini bikungahaye ku ntungamubiri 15 zigizwe na vitamini icumi n’imyunyu ngugu itanu, byatangiye gukoreshwa nyuma yo gukoresha ibinini byari bifite intungamubiri ebyiri gusa bitahanganaga by’ukuri n’ikibazo cy’igwingira.

Uburyo bwo gutanga ibi binini ni bushya ku isi, u Rwanda rukaba arirwo rwatangirijwemo ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kugabanya ingwingira mu isi.

Kugeza ubu ababyeyi bamaze guhabwa ibi binini barenga ibihumbi mirongo itanu(50,000). Akaba ari gahunda yahereye mu turere twari twugarijwe n’igwingira turimo Rutsiro, Ngororero, Musanze, Gicumbi, Burera na Nyabihu, ikomereza no ku bindi bigonderabuzima byo mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *