Paruwasi ya Rulindo yahumurije umuryango w’umugeni waguye mu mpanuka agiye gusezerana
Mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, umugeni wari ugiye gusezerana yitabye Imana abandi icyenda barakomereka, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rulindo akaba yahumurije umuryango we ndetse asaba imiryango n’abakirisitu gukomeza kuba hafi y’abagize ibyago no kubasabira ihumure.
Padiri Alphonse Dukuzumuremyi, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rulindo, yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Tusali Appolinarie wari ugiye gusezeranira muri iyi paruwasi, witabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026 mu Murenge wa Tumba, ahitwa Rukore mu Karere ka Rulindo.
Iyo mpanuka yabaye mu gihe umugeni n’abo mu muryango we bari mu modoka berekeza muri Kiliziya ahari hateganyijwe umuhango wo gusezerana. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije, aho umushoferi yananiwe gukata imodoka ikagonga umukingo igahita igusha urubavu.
Polisi yatangaje ko muri iyo mpanuka hapfuye umuntu umwe ari we umugeni, naho abandi icyenda barakomereka byoroheje bahita bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Nemba no ku Kigo Nderabuzima cya Tumba. Ubwo yari imaze kuba, Ubuyobozi bwa Polisi bwagaragaje icyizere ko abakomeretse bari kwitabwaho neza ngo bagatahe mu minsi ya vuba.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Padiri Alphonse yavuze ko yakiriye iyo nkuru y’incamugongo ababaye cyane, cyane ko yari amaze igihe ategura abo bageni. Yavuze ko ari we wabigishije iby’isakaramentu ry’ugushyingiranwa kandi ko no ku munsi umwe mbere y’ubukwe yari yabahaye umwiherero wo kubategura mu buryo bw’umwuka.
Yagize ati: “Iyi nkuru y’incamugongo yangezeho. Byankozeho cyane kuko ninjye wabateguye, baje kundeba ndabafasha ndetse n’umunsi umwe mbere y’ubukwe nari nabahaye umwiherero. Kumva bavuga ko umugeni yahise yitaba Imana twese twahise tugwa mu kantu.”
Padiri Alphonse yavuze ko uwo musore bari bagiye gusezerana yagize ihungabana rikomeye, ariko ko Kiliziya n’inshuti bakomeje kumuba hafi kugira ngo yongere asubize umutima impembero. Yashimangiye ko igikomere nk’icyo kidakira ako kanya, ko bisaba kumuherekeza no kumusengera kugira ngo abashe kwakira ibyabaye.
Ati: “Ntibiba byoroshye kuri we ndetse no ku miryango yombi yari yahanye abageni. Birasaba ko tubaherekeza, tukabafata mu mugongo, tukababa hafi, tunabasengera, kuko igikomere nk’icyo ntigikira ako kanya.”
Yakomeje asaba imiryango remezo, abaturanyi n’inshuti gukomeza kuba hafi y’iyi miryango yahuye n’akaga, kuko kubura umwana ku munsi w’ibyishimo ari igihombo gikomeye. Yibukije ko guherekeza ababuze ababo atari ukubaha amagambo gusa, ahubwo ari ukubaba hafi mu bikorwa no mu masengesho.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rulindo yasabye Imana kwakira roho ya nyakwigendera no guha umutima w’ihumure ababyeyi, inshuti n’abavandimwe basigaye. Yasabye kandi abakirisitu n’abaturage muri rusange gutegura ingendo zabo kare no kwirinda umuvuduko ukabije, kugira ngo birinde impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

