
Ese waba waramenye amakuru ajyanye na Robot Abashinwa bakoze ishobora gutwita no kubyara? Ese yaba igiye gusimbura abagore?
Mu gihe isi ikomeje gutera intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga, Abashinwa batangaje inkuru itunguranye ivuga ko mu mwaka wa 2026 bazamurika ku mugaragaro robot ifite ubushobozi bwo gusama no kubyara. Ni ikoranabuhanga ryashyizwe hanze na Kaiwa Technology mu imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ibyogajuru n’ama-robot (World Robot Conference) ryo mu 2025, rikaba ryitezweho guhindura byinshi mu buvuzi bw’uburumbuke no mu bushakashatsi ku buzima.
Iyo nda izajya isamwa na ‘robot’ ifite ubushobozi bwo gukura neza nk’iri mu mura w’umugore, aho ishyirwamo amasohoro n’intanga, ikabasha kubona ibikenerwa byose bitunga umwana mu gihe ataravuka: kumuha umwuka, intungamubiri, amazi n’ubushyuhe bukwiriye kugeza igihe cy’amezi 10 yuzuye.
Dr. Zhang Qifeng, washinze Kaiwa Technology, yavuze ko iri koranabuhanga ritazaba rifasha gusa mu gutanga ubuzima, ahubwo rizafasha n’abashakashatsi gusobanukirwa kurushaho n’uko inda ikura, indwara zituruka ku kubyara ndetse n’imikoranire iri hagati y’umubyeyi n’umwana utaravuka.
Nk’uko bitangazwa, prototype ya mbere izerekanwa mu 2026 kandi izaba igura hafi 100,000 yuan, ari byo bizatuma iba igisubizo gishobora gusimbura ‘surrogacy’ isanzwe ihenze cyane, cyane cyane mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bishobora kugera ku madolari ibihumbi magana abiri. Ibi bikaba bizaha amahirwe menshi abashakanye babuze urubyaro, ndetse bikagabanya umutwaro wo gusama no kubyara uremereye ku bagore benshi.
Nubwo iri koranabuhanga rifite ubushobozi rikaba rizanafasha sosiyete, ndetse rigahindura uburyo abantu basobanura “ububyeyi,” hari ibibazo bikomeye by’ubutabera n’imyitwarire byatangiye kuzamurwa.
Muri byo harimo kumenya niba umwana wavutse kuri robot azaba afite uburenganzira nk’ubw’abandi, no kureba aho umurongo w’umuntu n’ikoranabuhanga uzageza. Dr. Zhang yavuze ko ibiganiro ku mategeko n’imyitwarire bikomeje muri Guangdong, kugira ngo iyi tekinoloji ikorwe mu buryo butabangamira uburenganzira bwa muntu.
Uretse gufasha imiryango itabasha kubona urubyaro, iyi robot izafasha cyane mu bushakashatsi bw’ubuvuzi, kuko izaha abahanga uburyo bwo kugenzura imikurire y’inda n’ibibazo biyishamikiyeho mu buryo butigeze bubaho mbere. Ibi bizagira ingaruka z’igihe kirekire ku buzima mpuzamahanga, bikaba bishobora guhindura uburyo imiryango, uburenganzira bwo gusama, n’imyemerere ku buzima bifatwamo mu gihe kizaza.
Abahanga bavuga ko iri koranabuhanga ari kimwe mu by’ingenzi bishobora guhindura amateka y’ikiremwamuntu. Nubwo rikiri mu ntangiriro, ritangiye gufatwa nk’igice cyihariye mu iterambere ry’ubuvuzi, ubukorikori bwa robot n’ubwenge bw’ubukorano, rikaba ritegerejwe n’amatsiko menshi ku isi yose.