Holidays in Museum: Imwe muri gahunda y’Inteko y’Umuco mu mu kurinda umurage ndangamuco w’u Rwanda
2 mins read

Holidays in Museum: Imwe muri gahunda y’Inteko y’Umuco mu mu kurinda umurage ndangamuco w’u Rwanda

Inteko y’Umuco iri gutoza inahugura abana mu bice bitandukanye by’Igihugu aho batozwa imbyino gakondo Nyarwanda, ubuvanganzo, imyuga gakondo ndetse n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.

Bahabwa kandi ibiganiro byerekeye uburenganzira bw’umwana, kurwanya igwingira n’indwara zibasira abana, n’ubumenyi bw’ibanze mu gukumira inkongi n’impanuka zabera mu rugo.

Ni muri gahunda yiswe Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda ( Holidays in Museum), aho abana 150 bahuriye ku Ngoro y’Abami n’iyo Kwigira mu Karere ka Nyanza, ni mu gihe ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye hahurira abana 200, ndetse no ku Ngoro y’Umurage w’Ubuhanzi i Kanombe mu Karere ka Kicukiro hahurira abana bagera ku 180.

Aba bana bahabwa amasomo arimo ay’imbyino Nyarwanda, ubuvanganzo Nyarwanda burimo; kuvuga amazina y’inka, imivugo, ibisakuzo, imigani migufi, inshoberamahanga, ikibonezamvugo.

Bigishwa kandi imyuga gakondo irimo kuboha, gutaka amasaro, gukora imitako mu birere n’impapuro zakoreshejwe, no kubumba ndetse n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.

Karangwa Jerome, Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, ikaba imwe mu Ngoro zakiriye abana ngo bahugurwe ku muco Nyarwanda, yavuze ko intego ya gahunda yiswe Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda, ari ugushyira mu ngiro intego z’Inteko y’Umuco, zirimo kwigisha, kurinda, kubungabunga umuco, umurage, ururimi by’abanyarwanda.

Ati “Mu gufata abana rero muri ibi biruhuko niho mboneramo n’izindi ntego nyinshi zo kuba turinda abana kurangarira mu bitabafitiye akamaro karambye. Ubwo ni ukuvuga ngo niba bari mu biruhuko, turabarinda kurangarira muri za filime, za televiziyo, ahubwo noneho tukabazana mu byabagirira akamaro mu gihe kirambye.”

Uyu muyobozi asobanura ko abana batozwa umurage ndangamuco w’u Rwanda, kugira ngo abana bo Rwanda rw’ejo azabe ari bo barinda umuco n’indangagaciro z’u Rwanda.

Ati “Ni ukugira akamaro ku bantu baturiye Ingoro Ndangamurage. Ngo wa muryango uzituriye ugire uruhare mu kubana neza no kubungabunga izo Ngoro. Ni ukwereka abantu ko Ingoro Ndangamurage atari iz’abantu bakuru gusa, ahubwo n’abana ari izabo.”

 Gahunda y’Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda izakomeza abana batozwa ibintu bitandukanye bijyanye n’umuco nyarwanda ndetse bakazabimurika tariki ya 29 Kanama 2025, ubwo hazaba hizihizwa Umuganura w’Abana, umunsi wizihizwa byihariye kuva mu 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *