
Myugariro w’Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo muri Kenya
Myugariro w’Umunyarwanda, Buregeya Prince, wakiniye AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino 2024-2025, yamaze kwerekeza muri Nairobi United FC yo muri Kenya.
Iyi kipe igiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya (Kenyan Premier League) mu mwaka mushya w’imikino tugiye kwinjiramo, ikaba izanahagarari Kenya mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup umwaka w’imikino 2025-2026.
Nairobi United yabonye itike yo guhagararira Kenya muri iri rushanwa nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Igihugu umwaka ushize.
Muri tombora iheruka kubera muri Tanzaniya yasize iyi kipe Buregeya Prince yerekejemo itomboye kuzesurana na NEC FC yo muri Uganda mu ijonjora ry’ibanze.
Uzarenga icyiciro cy’ibanza azakina n’uzaba yavuye hagati ya Al-Ahli Wad Medani na ESS.
Buregeya Prince w’imyaka 25 akaba akina mu mutima w’ubwugarizi. Yazamukiye mu ikipe ya APR FC nyuma aza kwerekeza mu ikipe AS Kigali avuyemo yerekeza muri Nairobi United FC yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino 2024-2025 ndetse yegukanye igikombe cya shampiyona cy’icyo cyiciro.