1 min read

Imodoka ziva muri EU ziracyahangayikishijwe n’imisoro ya Amerika n’ubwo igabanywa ritegerejwe

Igabanurwa ry’imisoro ku modoka ziva mu Burayi zijya muri Amerika ntirubahirizwa

Amasezerano y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu nzira yo kugabanya umusoro w’Amerika ku modoka zituruka mu Burayi ukava kuri 27.5% ukagera kuri 15%.

N’ubwo ubuyobozi bwa Trump bwemeye kugabanya imisoro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku modoka n’ibikoresho byazo biva mu Burayi ivuye kuri 27.5% ikagera kuri 15%, ibisobanuro by’amasezerano ngenderwaho y’ubucuruzi byasohotse ku wa Kane byagaragaje ibijyanye n’amasezerano n’amabwiriza abigenga.

Itangazo ryasohowe n’impande zombi risobanura neza ko inganda z’i Burayi zikora imodoka zizakomeza guhura n’imisoro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ingana na 27.5% kugeza ubwo uwo muryango uzashyiraho amategeko mashya.

Rikomeza rivuga ko kandi imisoro ya Amerika ku modoka z’i Burayi izagabanywa “guhera ku munsi wa mbere w’ukwezi kumwe n’igihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzaba watanze igitekerezo cy’itegeko”, kandi rikongeraho ko ayo mategeko agomba “kuba ahuye n’aya masezerano ngenderwaho ndetse akemezwa n’inteko zibifitiye ububasha”.

Imibare ya Eurostat, ikigo cya EU gishinzwe ibarurishamibare, igaragaza ko mu mwaka ushize, mu bihugu 27 bigize EU, u Budage ari bwo bwohereza ibicuruzwa byinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bingana na  miliyari 161€, bukurikirwa na Ireland na miliyari 71.3€, u Butaliyani na miliyari 64.8€, u Bufaransa na miliyari €47.1 n’u Buholandi na miliyari 43.3€.

N’ubwo hari impungenge, imisoro yashyizwe ku modoka ntiragaragara ko yazamuye cyane ibiciro by’imodoka ku baguzi b’Abanyamerika muri uyu mwaka. Amakuru aturuka ku rubuga Edmunds rugurishirizwaho imodoka agaragaza ko igiciro cy’imodoka kiri ku gipimo cy’impuzandengo muri Nyakanga cyazamutse munsi ya 2% ugereranyije n’igihe cyari cyabanje, mbere y’uko imisoro itangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2025, cyangwa ugereranyije n’umwaka washize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *