
Amakipe yakiriye irushanwa yose yavuyemo icyarimwe: CHAN 2024 igeze he?
Imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) iri kugana mu mahina aho yinjiye muri kimwe cya Kabiri kirangiza nyuma y’imikino ya kimwe cya kane cyasize habayemo gutungurana.
Benshi ntabwo bumvaga ko amakipe yakiriye iyi mikino yose yaviramo rimwe aho Kenya yakuwemo na Madagascar kuri penaliti, enye kuri eshatu(4-3), nyuma y’uko iminota yose yari yarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe(1-1).
Ikipe y’igihugu ya Tanzaniya na yo yakuwemo na Morocco ku gitego kimwe ku busa kuri uyu wa Gatanu wa tariki 22 Kanama 2025, ibyatunguranye kuko iyi kipe yari imwe mu izihabwa amahirwe ituruka mu karere ka CECAFA.
Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 23 Kanama 2025, imikino ya kimwe cya Kane yashyizweho akadomo aho Uganda yasezerewe na Senegal ifite igikombe giheruka ku gitego kimwe ku busa(1-0) cyagiyemo ku munota wa 62′ gusa Uganda inanirwa kucyishyura.
Ikipe y’igihugu ya Sudan yanditse amateka yo gukuramo Algeria nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti enye kuri ebyiri(4-2) aho iminota 90 yarangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe(1-1) ndetse na 30 y’inyongera irangira ari uko.
Imikino ya kimwe cya Kabiri ishyira umukino wa nyuma izaba kuri uyu wa Kabiri wa tariki 26 Kanama 2025 , mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa ku ya 30 Kanama 2025, ukazabera Moi International Sports Centre iherereye Kasarani mu mugi wa Nairobi.
Uko amakipe azahura muri kimwe cya Kabiri kirangiza!
Madagascar VS Sudan: 26/08/2025(16h00 PM)
Morocco VS Senegal: 26/08/2025(19h00 PM)
Amakipe azasezererwa muri kimwe cya Kabiri zizakina umukino uzerekana uzegukana umwanya wa Gatatu. Ni umukino uteganyijwe tariki 29 Kanama 2025, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba(17h00 PM), ukazabera Mandela National Stadium muri Uganda.