
Arsenal yerekanye Eberechi Eze
Arsenal yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’Ubwongereza Eberechi Eze imuvanye muri Crystal Palace.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yasinye amasezerano y’imyaka ine, irimo ingingo yo kuba yakongerwaho undi umwe, mu gihe Palace yahawe miliyoni £60 nk’amafaranga y’ubugure bw’ibanze , agomba kwiyongera miliyoni £7.5 bitewe nuko yitwara.
Eze, wamamaye cyane kubera uburyo asatira n’uburyo aremamo amahirwe y’ibitego adasanzwe, yigaragaje cyane mu mwaka ushize ubwo yafashaga Palace kwegukana igikombe cya mbere gikomeye mu mateka y’iyi kipe, atsinda igitego cy’intsinzi ku mukino wa nyuma wa FA Cup batsinze Manchester City igitego 1-0.
Arsenal yihutiye kwinjira muri iyi transferi nyuma y’uko Kai Havertz avunitse mu mukino bari batsinzemo Manchester United igitego 1-0, bituma basinga bakeneye umukinnyi ushobora gukina mu myanya itandukanye y’imbere.
Byemezwa ko Eze azaba ari amahitamo mashya kuri Arteta ku ruhande rw’ibumoso, hagati cyangwa no ku ruhande rw’iburyo rusatira.

Igitangaje kurushaho muri transfert, ni uko Tottenham yari yaramaze kugirana ibiganiro bya nyuma n’umukinnyi ndetse na Palace, ariko Arsenal iza kubyinjiramo itunguranye ku wa Gatatu nijoro.
Nk’uko bivugwa n’abantu ba hafi b’uyu mukinnyi, Eze ntiyigeze agira impungenge ku byemezo afata – yagiriye inzozi Arsenal kuva akiri umwana, kandi yagize amahirwe make ubwo yayivagamo afite imyaka 13 mu ishuri ryayo ry’abato.
Kugaruka mu rugo ni ikintu cyamusabye kwiyemeza, ariko ngo gifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe.
Umwenda wa nimero 10 uzambarwa na Eze, wambawe n’ibyamamare nka Dennis Bergkamp, Mesut Özil na Jack Wilshere.