Ahava Choir – CEP UR Nyagatare ikomeje ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nshya basohoye
1 min read

Ahava Choir – CEP UR Nyagatare ikomeje ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nshya basohoye

Korali AHAVA ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda – Ishami ry’Uburezi, Ubuhinzi n’Ubworozi iherereye i Nyagatare, yongeye kugaragara muruhando rw’ umuziki wa Gospel mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya bise “Siyoni”.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa Korali, yadutangarije ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize Album ya kane ya AHAVA, ikaba isanga izindi album eshatu basohoye mu myaka yashize. Ubuyobozi bwa korali bwasobanuye ko ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo ari uguhumuriza abana b’Imana no kubibutsa ko hari umurwa wo mu ijuru bateguriwe, bityo bakihangana muri uru rugendo rw’isi kuko ingororano z’abihanganye ziri imbere.

Korali AHAVA yashinzwe mu mwaka wa 2013 n’abanyeshuri bake bigaga muri UR – Nyagatare. Kuva ubwo yakomeje kwaguka kugeza ubu ifite abaririmbyi basaga 120, ikaba imaze kuba umwe mu makorali avuga ubutumwa hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bwa Korali bwagize buti:“Tunejejwe no kubagezaho indirimbo yitwa Siyoni. Nyuma yayo, hari izindi ndirimbo eshatu zisigaye kuri iyi Album tuzabagezaho mu minsi iri imbere. Si ibyo gusa kuko turi kubategurira n’igiterane kizaba bitarenze muri uyu mwaka. Muzahore hafi yacu kugira ngo dukomeze gusakaza inkuru y’agakiza twahawe.”

Korali AHAVA yanashimiye abafatanyabikorwa bose n’abakunzi bayo bagira uruhare mu kuyishyigikira, ndetse ishimira Imana ikomeje kubagurira imbago mu murimo w’ivugabutumwa ikora binyuze mu ndirimbo.

Indirimbo nshya “Siyoni” hamwe n’izindi zose za AHAVA Choir mwazisanga kuri YouTube channel yabo.

Indirimbo Siyoni ya Ahava choir

Witwa I Mana by Ahava choir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *