Icyemezo cy’Urukiko kirarwanya Imisoro ya Trump, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikiyemeza Kumurwanaho

Urukiko rw’Ubujurire rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko imisoro ihanitse yashyizweho n’umukuru w’igihugu, Donald Trump inyuranyije n’amategeko, ko bishobora guhungabanya umubano wa Amerika n’ibindi bihugu.
Abanyamategeko b’ubutegetsi bwa Trump basobanuraga ko yafashe icyemezo cyo kuzamura iyi misoro ashingiye ku bihe bidasanzwe byatewe n’uburyo Amerika yari ibangamiye n’ibihugu bifite imbaraga mu rwego rw’ubukungu.
ejo hashize tariki ya 29 Kanama, urukiko rw’ubujurire rwatesheje agaciro impamvu za Trump, rugaragaza ko imisoro yazamuriye ibihugu byinshi igomba gukurwaho kuko inyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga.
Ni icyezo gishobora kubangamira imisoro Trump yashyiriyeho ibihugu byinshi byo ku isi birimo u Bushinwa, Canada na Mexique.
Kuri uyu wa 30 Kanama, Trump yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social ko icyemezo cy’uru rukiko kiramutse cyubahirijwe, cyasenya Amerika kuko cyatuma igira intege nke mu rwego rw’imari.
Yanditse ati “Iyi misoro ikuweho, byaba ari ikiza gikomeye ku gihugu. Byatuma tugira intege nke mu rwego rw’imari kandi dukwiye kugira imbaraga.”
Kuri uyu wa gatanu, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House na byo byashyigikiye Trump bitangaza ko Perezida Trump afite uburenganzira bwo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa akoresheje amategeko y’ubukungu mu bihe byihutirwa.
Umuvugizi mu kuru w’ibyo biro, Kush Desai, yagize ati: “Perezida Trump yakoze neza akoresheje ububasha bwa Kongre bwo kurinda umutekano w’igihugu cyacu n’ubukungu bwacu ku byago byaturutse ku rwego mpuzamahanga. Imisoro iracyakora, kandi dutegereje gutsinda mu buryo burambye kuri iki kibazo.”
Iki cyemezo Urukiko rukuru rwafashe ntikizahita gikuraho imisoro Trump yashyizeho kugeza tariki ya 14 Ukwakira ndetse Trump Akaba anemerewe gutanga ubujurire mu gihe atanyurwa n’uyu mwanzuro bitarenze icyo gihe.