
Umuramyi Samuel Irankunda yakanguriye abantu kwihangana no kwizera Imbaraga z’Imana mu ndirimbo “Hanura”
Umuramyi Samuel Irankunda yakanguriye abantu gukomeza kugira icyizere no kwizera imbaraga z’Imana mu butumwa yanyujije mu ndirimbo yise “Hanura”, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu, kwiringira Imana no kugira icyizere kuko bafite Imana y’inyembaraga.
Iyi ndirimbo uyu muramyi yayishyize hanze tariki 27 Kanama 2025 kuri Youtube, aho ikomeje kurebwa n’abatari bake mu gihe imaze igiye hanze kandi ikaba ari indirimbo iryoheye amatwi.
Ni indirimbo ifite ubutumwa bwiza busaba abantu kudacika intege, kutiheba, kwihangana ndetse no gukomeza kwizerera mu Mana bakazamura icyizere cy’ubuzima kuko bitewe n’imbaraga z’Imana n’abapfuye bashobora gusubirana ubuzima kandi ko icyo itegetse gikorwa.
Mu magambo y’iyi ndirimbo, uyu muramyi yatanze ihumure avuga ko hari icyizere ko Imana itegetse ibintu byose byaba bishya kandi ko nyuma y’ubu buzima bwa hano ku isi hari ubundi buzima bityo asaba abantu kwihangana bagakomera.
Ati: “Dore ameze nk’uwatakaje icyizere cy’ubuzima mubwire yuko n’amagupfa yumye yasubirana ubuzima, dore ameze nk’uwatakaje ibyiringiro by’ejo hazaza, mubwire ko n’amagupfa yumye yasubirana ubuzima…, mubwire ko nyuma y’ubu buzima hariho ubundi buzima yihangane, mubwire umuhumurize, umukomeze umutima akomere…uwari wihebye yihangane…”
Samuel Iradukunda yatangarije Gospel Today, ko iyi ndirimbo yayihanze agamije guhumuriza abihebye, batafite ibibazo bitandukanye ariko nyuma y’ibyo byose bibabaho Uwiteka akora ibikomeye, akabahindurira ubuzima.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayikoze ndi mu kibaya cya Bugarama, aho nabonaga abantu bajagaraye, batagifite ibyiringiro, bari mu buzima butandukanye ariko nashakaga kugira ngo mbabwire ko nyuma yuko babona ko hari ibibazo, hari intambara uwiteka ashobora kubasubiza ibyiringiro bagasubirana imbaraga. Nashakaga kugira mbwire abantu bihebye, abatakaje ibyiringiro byo kubaho, kugira ngo mbwire abantu ubuzima bwabo bubayeho nkaho butariho ko Imana ishobora guhindura akantu gatoya ubuzima bwabo bukongera bukamera neza kandi bakongera gusubirana imbaraga”.
Avuga ko nubwo yatangiye bimugoye kandi akaba ntaho yari yagera, aterwa imbaraga nuko indirimbo ze aziyandikira kandi yifitiye icyizere ko azagera ku rwego rwo hejuru akazaba umuhanzi Mpuzamahanga. Yongeyeho kandi ko yifuza kuzajya akora indirimbo zifasha, zikanaruhura abantu imitima binyuze mu buryo bw’imbona nkubone.
Ati: “Nshingiye ku kigero cy’imyandikire yanjye intumbero yanjye numva ari iy’uko nagera kure nkagera mu mijyi ndetse na yo nkayitambuka nkaba nagera hanze. Nkaba nifuza kujya nkora indirimbo ziri live ariko zikagira abantu benshi ziruhura imitima”.
Samue Irankunda ni umuhanzi mushya ukizamuka ukorera ubutumwa mu Itorero rya ADEPR, akaba akomeje gutanga umusanzu we mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibihangano bye bikaba binyura ku ICYOMORO TV.
Yasabye abakunzi be kumushyigikira bareba ibihangano bye, babisangiza abandi ndetse banabikunda kugira ngo ave ku rwego rumwe ajye ku rundi.

Umuhanzi Samuel Irankunda wamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Hanura”
Reba indirimbo “Hanura ya Samuel Irankunda”