Kingura: Ubufatanye  bwa Sanze Eleda na Elsa Cluz bwahaye imbaraga indirimbo shya
2 mins read

Kingura: Ubufatanye bwa Sanze Eleda na Elsa Cluz bwahaye imbaraga indirimbo shya

Sanze Eleda na Elsa Cluz mu ndirimbo nshya “Kingura” yerekana ubutumwa bw’icyizere Sanze Eleda, umuririmbyi w’umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise Kingura afatanyije na Elsa Cluz.

Iyi ndirimbo nshya ije ikurikira izindi nyinshi zagiye zimenyekana cyane mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.Uyu muhanzi amaze igihe kinini ari mu muziki wa Gospel, aho yamenyekanye mu bihangano byagiye bikundwa cyane birimo Mwa Bera bu Mwami, Turabakumbura, Ikibatsi, Ninjye ubivuze ndetse na Komera ku masezerano, Buri ndirimbo ye igaragaramo ubutumwa bukangura umutima kandi bushingiye ku ijambo ry’Imana, ibintu byamuhesheje kuba umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki w’ivugabutumwa.

Indirimbo nshya Kingura ifite umwihariko mu butumwa bwihariye bw’ubutumwa bwo gukangura imitima y’abantu ndetse no kubibutsa ko Imana ifungura inzira aho byasa n’aho ntayo. Mu majwi acyeye ya Elsa Cluz n’umwimerere wa Sanze Eleda, iyi ndirimbo yubatse umwimerere utanga ibyishimo n’icyizere ku bayumva.Elsa Cluz, umuhanzi ukiri mushya ariko ufite amajwi akomeye, yagaragaje impano idasanzwe mu bufatanye bwe na Sanze Eleda.

Uburyo ijwi rye ryahurijwe hamwe n’ubunararibonye bwa Sanze Eleda byongeye guha ubuzima bwihariye indirimbo Kingura bituma iba igihangano giteye amatsiko kandi gifite uburemere mu gukomeza imitima y’abakristo.Uretse umuziki, Sanze Eleda azwiho gukora ibiganiro bigamije gufasha abantu kumenya Imana no gukura mu mibereho ya gikristo.

Ibiganiro bye bikunze kugaruka ku buzima bw’umwuka, kugendera ku masezerano y’Imana no gukomeza kwizera mu bihe bigoye. Ibi byose byamugize umuhanzi uhuza umuziki n’ubutumwa bugaragara mu buzima bwa buri munsi.Umwihariko w’uyu muhanzi ni ugushyira imbere indirimbo zifite imbaraga zo gukiza imitima n’izo gufasha abakristo kongera kwizera.

Ni umusanzu ukomeye mu gukomeza umuziki wa Gospel mu Rwanda, by’umwihariko mu gihe hari benshi bagikeneye ubutumwa bubakangura no kubarema agatima.Indirimbo Kingura si iya gususurutsa amatwi gusa, ahubwo ni indirimbo y’amasengesho n’ubuhamya. Iributsa abantu ko Imana ishobora gufungura amarembo yose y’ubuzima yaba amarembo yo kubona agakiza, akazi, gukira indwara cyangwa kugira amahoro mu mutima.

Ni ubutumwa bwimbitse bujyanye n’ibyo abantu benshi banyuramo muri iki gihe.Kuba Sanze Eleda akomeza gushyira hanze ibihangano bifite uburemere, bigaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite intego yo gukomeza kurera no kubaka ubuzima bw’umwuka bw’abakristo binyuze mu ndirimbo. Ubufatanye bwe na Elsa Cluz ni intambwe nshya igaragaza ko umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje gutera imbere mu bufatanye no kuzamura impano nshya.

Indirimbo Kingura ubu yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicuruza cyangwa zamamaza umuziki, ikaba imaze gutangira kwakirwa neza n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Abayumva benshi bavuga ko iyi ndirimbo yabahaye imbaraga zo gukomeza kwizera no kubona Imana nk’ifungura inzira nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *