Umukinnyi w’Umunyarwanda agiye gusinyira Raja Casablanca imyaka ine
1 min read

Umukinnyi w’Umunyarwanda agiye gusinyira Raja Casablanca imyaka ine

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Gitego Arthur agiye gusinyira ikipe ya Raja Club Athletic( Raja Casablanca) yo mu gihugu cya Morocco ikaba ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

Uyu musore w’imyaka 23 yakiniraga ikipe ya Clube Ferroviário da Beira ikina icyiciro cya mbere muri Mozambique akaba umwe mu bitwaraga neza.

Agaruka ku kwerekeza muri iyi kipe yo muri Morocco, Gitego Arthur yavuze ko agiye gusinya amasezerano atari ugukora igeragezwa ndetse avuga ko ” azasinya imyaka ine.”

Iyi kipe ya Raja Club Athletic ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika , yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup) mu mwaka wa 2013.

Ku mugabane wa Afurika yegukanye CAF Champions League eshatu,na Confederations Cup ebyiri mu gihe ifite ibikombe 13 bya shampiyona ndetse ni cyenda by’igihugu.

Gitego Arthur yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda no hanze y’u Rwanda harimo Marine FC, yavuyemo yerekeza muri AFC Leopard yo muri Kenya ayimaramo umwaka umwe, ahita yerekeza mu ikipe ya Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *