Isharah Alliance: Umuhanzi wa Gospel ukomeje gukora kumitima yabenshi ashyize hanze indirimbo nziza cyane
2 mins read

Isharah Alliance: Umuhanzi wa Gospel ukomeje gukora kumitima yabenshi ashyize hanze indirimbo nziza cyane

Isharah Alliance ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba abarizwa mu itsinda rya New Melody rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba gospel. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki ku giti cye mu mwaka wa 2020, ndetse ubu amaze imyaka 5 akorera Imana mu muziki wa gospel, by’umwihariko muri gospel nyarwanda.

Yavukiye mu muryango wakiriye agakiza, ibintu byamufashije gukura mu buryo bw’umwuka. Avuga ko impano yo kuririmba ayikomora ku babyeyi be, cyane cyane ku mubyeyi we umubyara mama we, wamubereye urugero mu gukunda umurimo w’Imana.

Uyu muhanzi akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gikondo Karugira, akaba ari umwana w’ikinege iwabo, ariko ntibyamubujije gutangira no gukomeza urugendo rwe rw’umuziki yizera ko Imana ari yo mugenga w’ubuzima bwe.

Mu gihe amaze mu muziki, Isharah Alliance amaze gushyira hanze indirimbo 5, harimo Narakijijwe, indirimbo yafatanyije n’umuhanzi w’icyamamare muri gospel nyarwanda Bosco Nshuti. Iyo ndirimbo yakiriwe neza cyane, ikaba yarakoze ku mitima ya benshi, bayironsemo ihumure n’ubutumwa bukomeye bwo gukizwa.

Indirimbo “Impano”

Indirimbo ye nshya ya gatanu yitwa Impano ni iyindi ndirimbo yuje ubutumwa bukomeye butanga ihumure. Iravuga ku muntu waruremerewe n’intimba, abuze icyizere, acitse intege mu buzima, ariko agahindurirwa amateka n’umusaraba wa Yesu. Ubutumwa bwayo buragaragaza neza ko iyo umuntu ageze ku musaraba, imitwaro ye irakurwaho, ubuzima bwe bugahinduka burundu. Icyari intimba gihinduka amashimwe, ihungabana rikavamo amahoro adashira, byose abikesha ubuntu bw’Imana bubonerwa mu musaraba wa Kristo. Impano ni indirimbo ishimangira ko Yesu ari igisubizo ku mibabaro yose y’abantu, kandi ko kumenya Kristo ari wo mwami w’impano nyakuri, izana guhinduka nyakuri mu buzima bw’umuntu.

Intego ye nyamukuru mu muziki ni ukwamamaza Inkuru Nziza y’agakiza, abinyujije mu ndirimbo zubaka zifasha abantu kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo, kuko yizeye adashidikanya ko Kristo ari we nzira yonyine ijya mu ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *