
Amakuru mashya: Mu Budage Bisabye umunsi wa kabiri gusa wa shampiyona ngo ikipe ya mbere ibe yirukanye umutoza
Ikipe ya Bayer Leverkusen yo muri Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, yananiwe kwihanganira umusaruro nkene w’umutoza Erik ten Hag, imuhambiriza atamaze kabiri kuko hari hashize iminsi 62 ayerekejemo.
Ni umwanzuro iyi kipe yafashe nyuma y’aho inaniwe gutsinda mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, aho yatsinzwe na Hoffenheim ibitego 2-1 ndetse inanganya na Werder Bremen ibitego 3-3, aho yari yatsinze ibitego 3-1, Werder Bremen yishyura bibiri kandi ifite ikarita itukura.
Leverkusen yagize ibihe byiza cyane iri kumwe n’umutoza Xabi Alonso wayihesheje Igikombe cya Shampiyona, ku nshuro ya mbere mu mateka ndetse inashyiraho agahigo ko kugitwara idatsinzwe mu Budage.
Uko kwitwara neza kwatumye, amakipe menshi abenguka abakinnyi ba Bayer Leverkusen kuko yagurishije benshi mu bo yagenderagaho.
Abo barimo Florian Wirtz, Jeremie Frimpong, Granit Xhaka, Jonathan Tah, Amine Adli, Piero Hincapie na Odilon Kossounou.