
Intebe y’Inteko y’Umuco: Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batakaje cyane indangagaciro yo kwiyubaha no kwihesha agaciro
Intebe y’Inteko, Amb.Masozera Robert, yatangaje ko bamwe mu Banyarwanda bagenda bateshuka ku ndangagaciro za ngombwa z’umuco w’u Rwanda, asaba ababyeyi kongera imbaraga mu burere baha abana babo kuko umuryango ari ryo shingiro ry’uburezi bwose.
Ni bimwe mu byo yatangarije mu Karere ka Huye, ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda ku wa 29 Kanama 2025, mu birori byo Kwizihiza Umuganura w’Abana byahuriranye no gusoza gahunda yiswe ’Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage z’u Rwanda’, yitabiriwe n’abana 587.
Intebe y’Inteko, Amb. Masozera, yavuze ko mu bushakashatsi buri gukorwa n’Inteko y’Umuco, bujyanye n’umurage ndangamuco, bwerekana ko 88,6% by’Abanyarwanda bafite ubumenyi bwiza bujyanye n’umuco nyarwanda.
Ati ‘‘Abanyarwanda bangana na 68.6% nibo batorezwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu muryango”.
Amb.Masozera yakomeje agaragaza ko mu ndangagaciro bamwe mu Banyarwanda bagenda bateshukaho mu muzima bwabo buri munsi, kwiyubaha no kwihesha agaciro biza ku isonga ku kigereranyo cya 29.4%.
Ati ‘‘Byagaragaye ko indangagaciro yo kwiyubaha no kwihesha agaciro mu Banyarwanda ari yo iri gucika ku kigero kiri hejuru, hagakurikiraho iy’ubunyangamugayo, ni ikibazo gikomeye. Babyeyi, umuryango nyarwanda uri kugenda utakaza ubushobozi n’inshingano zawo zo kurera kandi ari rwo rwego rwa mbere rutangirwamo uburere.’’
Yibukije ababyeyi kumva ko kurera umwana atari ukumuha ibiryo, kumwishyurira amashuri cyangwa kumwambika no kumugurira ibikinisho gusa, kuko no kwibuka kumutoza umuco, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ari ingenzi.
Amb. Masozera, yagaragaje ko iyo bidakozwe bigira ingaruka ku bana, kuko iyo babuze ubarera, birwanaho bigatuma bakura nabi, ari nabyo bituma batakaza ubumuntu, kuko baba basakuma imico mibi mu bigare no ku mbuga nkoranyambaga.
Yagaragaje ko n’ubwo hari ahandi bagerageza gutanga uburere nko mu ishuri, mu rusengero, mu itangazamakuru cyangwa mu isibo, nabwo butaba buri ku kigero gikwiye, ndetse batanafite gahunda zihamye zo guteza umuco imbere, ashimangira ko indangagaciro zo mu rugo zidasimburwa n’izindi zose yabonera ahandi.
Amb. Masozera yerekanye ko ari nayo mpamvu Inteko y’Umuco yatekereje iyi gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro y’Umurage ngo itange umusanzu wayo ku babyiruka, ari nayo mpamvu izakomeza kandi ikagera hose mu gihugu.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda, REB, Murasira Gérald, nawe yibukije abana ko uburere bahabwa mu muryango ari bwo bwuzuzanya n’uburere bahabwa mu ngoro z’umurage bigatuma baba Abanyarwanda nyabo.
Ati ‘‘Ibi mwigiye aha byuzuzanya neza na gahunda y’uburezi dufite mu nshingano. Ubumenyi bwose wagira butagira uburere n’umuco nta mumaro.”
Murasira yakomeje abwira abana ati ‘‘Bana bacu, biriya byose mwiga byaba siyansi, indimi, ikoranabuhanga n’ibindi, mubyiga ariko muri Abanyarwanda. Muzakomeze mwige mugere kure ariko mubiherekeresha indangagaciro z’ubunyarwanda, nibwo ejo hazaza hanyu hazaba heza.’’
Iyi gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage z’u Rwanda yitabiriwe n’abana bari hagati y’imyaka itandatu kugeza kuri 15, bahugurirwa mu Ngoro z’Umurage enye ziri hirya no hino mu Rwanda.
Mu gihe gisaga ukwezi, bahuguwe byinshi biranga umuco n’umurage ndangamuco w’u Rwanda birimo imbyino nyarwanda, guhamiriza, amazina y’inka, ibisakuzo, ubukorikori, ururimi rw’Ikinyarwanda n’ibindi