
CECAFA Kagame Cup ikomeje kuzamo agatotsi!
Umukino wa mbere w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 wari utegerejwe tariki 2 Nzeri 2025, na Bumamuru FC y’i Burundi wimuriwe amatariki wagombaga kuberaho.
Uyu mukino wimuriwe tariki 3 Nzeri 2025, ndetse n’aho uzabera hahinduwe uvanwa kuri Azam Complex ujyanwa Major General Isamuhyo Stadium. Ibi byose byatewe n’iri hindurwa ry’aho umukino uzabera.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yageze i Dar es Salam muri Tanzaniya kuri iki Cyumweru tariki 31 2025, ahaherutse kubera CHAN 2024 bafatanyije na Kenya ndetse na Uganda yegukanwe na Marocco nyuma yo gutsinda Madagascar.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, umukino wayo wa Kabiri izawukina kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nzeri , kuri Major General Isamuhyo Stadium, mu gihe uwa nyuma izawukinira kuri KMC Stadium ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025.
Bumamuru FC na APR FC ziri mu itsinda B aho bari kumwe na KMC yo muri Tanzaniya ndetse na Mlandege FC yo muri Zanzibar.
CECAFA Kagame Cup 2025, irimo kubamo impinduka nyinshi zirimo n’amakipe yagiye asezera muri iri rushanwa nka Simba SC, Young Africans, Vipers ndetse n’izindi ibikomeza kugabanya uburyohe bw’iri rushanwa.