
Cadet Mazimpaka yashyize hanze indirimbo yise “ Me Voici” anavuga imbarutso yayo nk’umuramyi wambukiranya imipaka
Umuramyi nyarwanda Jean Bosco Mazimpaka [Cadet Mazimpaka] utuye muri Canada hamwe n’umuryango we, akaba akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje urugendo rwo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ziri mu ndimi z’amahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza.
Cadet Mazimpaka ni umugabo wubatse, akaba yarashakanye na Caline Karanganwa bafitanye abana 3. Batuye muri Canada, mu ntara ya Québec. Ni umuramyi urambye mu muziki wa Gospel kuko yatangiye kwiga gucuranga gitari afite imyaka nka 15, kuririmba na byo bisa nk’aho byatangiriye rimwe no gucuranga.
Uyu muramyi amaze gushyira hanze indirimbo zisaga 30, ziganjemwo iz’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Indirimbo ye yamamaye cyane ni “Nagushimira nte”. Kuri ubu yashyize hanze ndirimbo nshya y’amashusho iri mu Gifaransa yise “Me Voici”.
“Me Voici” ni indirimbo yarambitsweho ibiganza n’aba Producer b’abahanga. Amajwi yayo yakozwe na Marc Kibamba, naho amashusho akorwa na Amory Waves. Iyi ndirimbo iri mu zo uyu muhanzi yasohoye mu buryo bw’amajwi mu myaka yashize, akaba atari yakazikoreye amashusho.
Cadet Mazimpaka yabwiye inyaRwanda ko “Me Voici” ari indirimbo “yinjiza umuntu mu mwanya wo kuramya no gusenga.” Aragira ati: “Zaburi 100:4 haravuga ngo ‘Mwinjire mu marembo ye mushima no mu bikari bye muhimbaza’. Mba mbwira Imana ko nje nyisanga mu kubaho kwayo n’umutima ushima. Nkaba nyizaniye iyo ndirimbo”.
Yavuze ko inganzo yayo yamujemo ubwo yari arimo kuramya Imana anacuranga gitari, “ni ho mvuga ngo njye ngusanga, imbere y’intebe yawe, nkuzaniye indirimbo kugira ngo ikubere ituro. Kandi kugushimisha, kukunezeza, gukora ubushake bwawe ni cyo cyifuzo cy’umutima wanjye”.
Uyu muramyi uri kubarizwa muri Canada, ashyize hanze “Me Voici” nyuma y’iminsi micye amurikiye abakunzi be indirimbo ebyiri zasohokeye icyarimwe: “Nagushimira Nte” na ‘Muri Byose’ yakoranye na Aime Uwimana. Mu myaka ine ishize ni bwo yashyize hanze indirimbo “Ndi Amahoro” yakoranye na Aline Gahongayire.
Avuga ko agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki usingiza Imana aho ahamya ko afite indirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze. Ati: “Icyo nabwira abantu ni uko mbafitiye indirimbo nyinshi nzabagezaho vuba, bisobanura ko n’ubwo ntagaragara mu muziki, hari ibikorwa bijyanye nawo, nari maze igihe mpugiyemo.”
Cadet uri mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, avuga ko mu myaka itanu iri imbere, abantu bakwiye kwitega ko azakomeza kugaragara mu murimo wo guhimbaza Imana mu buryo butandukanye. Aragira ati: “Nzakomeza kugaragara mu murimo wo guhimbaza Imana mu buryo butandukanye”.
Cadet Mazimpaka ni umwe mu bishimira iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho. Ubwo aheruka mu Rwanda, yahishuye ko akihagera yishimiye byinshi Igihugu cyagezeho birimo iterambere mu mibereho rusange, kuba hari abahanzi benshi beza bakora indirimbo nziza, ndetse n’iterambere ry’umugore.