MINUBUMWE Yahawe inkunga yo gukoresha mu bikorwa byo kubungabunga amateka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ikigo gitanga Serivisi z’ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technogies binyuze mu bufatanye gifitanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarawanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE ndetse n’Umuryango Imbuto Foundation, cyashyikirije iyo Minisitiri inkunga ya miliyoni 130Frw.
Iyi nkunga izifashishwa mu bikorwa byo gusigasira amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi birimo gusana inzibutso, gukusanya ubuhamya bw’abarokotse, kwigisha abakiri bato amateka n’ibindi.
Umuyobozi wa Liquid Intelligent technogies, Sam Nkusi avuga ko gutera inkunga iki gikorwa bifasha mu kwigisha amateka abatayazi bikarushaho kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ejo hazaza.
Yagize ati“Twese turagenda dusaza ejo se ayo mateka adashimangiwe, atubakiwe, adashyizwe ahantu hagaragara kugirango n’u Rwanda rwejo n’abanyamahanga n’abandi bose bazabimenye kugira ngo yamvugo ngo ‘Ntibizongere’ noneho izahoreho.”
Umuyibozi Mukuru w’Ubumuryango Imbuto Foundatio Shami Elodie avuga ko binyuze muri ubu bufatanye babasha gutanga ibisubizo ku bibazo biba biri mu rubyiruko cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga amateka ya jenoside yakorwe Abatutsi bakabasha kwiga no gusobanukirwa ingengabitekerezo ya jenoside.
Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko kubungabunga amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bigira uruhare rukomeye mu kurwanya abayipfobya bakanayihakana kuko yibukwa uko yabaye.
yagize ati “Iki gikorwa turiho dukora ku nzibutso dufatanyije ni kimwe mu bifasha kumenya, gushyira aya mateka yacu kugirango azahore yibukwa uko ari. Ni yo mpamvu, muri strategy(ingamba), twafashe harimo kugirango tujye dukora ibishoboka dushyire amateka ku nzibutso yuzuye.”
Binyuze muri ubu bufatanye havuguruwe urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera runashyirwamo ibimenyetso byose bigaragaza amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi nkunga ikazifashishwa mu gutunganya urwibutso rwa Nyange mu Karere ka Ngororero bikaba bitegajijwe ko iyo mirimo izarangira mu kwezi kwa kamena 2026 itwaye arenga miliyoni 100Frw.