
Grimsby Town yasezereye Manchester United yahanwe!
Umukinnyi ukomoka muri Kenya, Clarke Sydney Omondi Oduor, wagarutsweho cyane nyuma y’uko ikipe akinira ya Grimsby Town isezereye Manchester United mu mikino ya Carabao Cup, yatumye icibwa amande angana na miliyoni 3.5 z’amashilingi ya Kenya [asaga £20,000] kubera ko yamukinshije atari yemerewe.
Ibi byemejwe n’Ishyirahamwe ritegura iri rushanwa rya [EFL ]kuri uyu wa Kabiri, aho ryatangaje ko Grimsby Town yarenze ku mategeko ajyanye no kwandikisha abakinnyi mbere y’imikino, aho Oduor yanditswe mu gihe hashize isaha imwe nyuma y’itariki ntarengwa ya tariki ya 27 Kanama 2025.
Nubwo ayo makosa yakozwe, ibi ntago byabujije Grimsby gukora amateka itsinda Manchester United kuri penaliti 12–11 kuri sitade ya Blundell Park, bituma igera ku cyiciro cya gatatu cy’iryo rushanwa.
Amakuru yizewe avuga ko Oduor yanditswe saa sita n’umunota umwe (12:01pm), mu gihe itegeko ryasaba ko byakabaye byakozwe bitarenze saa sita (12:00pm) uwo munsi.
Ubwo aya makosa yagaragaraga nyuma y’umukino, Grimsby ubwayo ni yo yayatangaje. EFL yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose, yasanze bidahabanye n’ibyagiye bifatirwa ibihano mu bihe byashize, ari na yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo gutanga amande.
EFL yanagaragaje ko ari ikosa ritakozwe ku bushake, ndetse Grimsby yahise ifata ingamba zo kwirinda kongera gukora amakosa nk’ayo.
Clarke Oduor, w’imyaka 26, yari amaze iminsi mike avuye muri Bradford City aho yaje muri Grimsby ku ntizanyo. Uyu musore wavukye i Nairobi yanyuze mu ishuri ry’umupira rya Leeds United, akomereza muri Barnsley aho yamenyekaniye cyane mu 2020 ubwo yatsindaga igitego cya nyuma cyayifashije kuguma muri Championship. Yanyuze kandi muri Hartlepool mbere yo kwerekeza muri Bradford.
Ku rwego mpuzamahanga, yagaragaye bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Kenya, Harambee Stars, mu mukino batsinzemo Zambia ibitego 2–1 mu Kwakira 2020.