“Naratangaye”: Indirimbo Nshya ya Korali Isezerano ADEPR Kabuga Ikomeje Gukora ku Mitima y’Abakunzi b’Ijambo ry’Imana
1 min read

“Naratangaye”: Indirimbo Nshya ya Korali Isezerano ADEPR Kabuga Ikomeje Gukora ku Mitima y’Abakunzi b’Ijambo ry’Imana

Mu rugendo rw’ivugabutumwa rinyuze mundirimbo zihimbaza Imana, Korali Isezerano yo mu itorero ADEPR Kabuga ikomeje kwandika izina mu mitima y’abakunzi bayo. Nyuma y’indirimbo zinyuranye zagiye zikundwa n’abatari bake, iyi Korali yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Naratangaye”, yihariye mu butumwa no mu buryo iteguye.

Indirimbo “Naratangaye” yanditswe mu buryo ikora ku mutima wuyumva, ikubiyemo amagambo yuje ishimwe, ubuhamya ndetse n’umurava w’urukundo rw’Imana. Umurongo umwe w’ingenzi uvuga uti: “Naratangaye ubwo nakumenyaga, nasanze urenze uko nakumvise…”

Aha, umwanditsi agaragaza uko yababajwe n’imibereho y’ubusanzwe itagira ibyiringiro, ariko agatungurwa n’urukundo rwa Yesu rwamusanze mu buzima bwe. Indirimbo yerekana ubutabazi n’imbabazi z’Imana, aho umuntu yicuza kandi akemera ko atari akwiriye urwo rukundo, ariko Yesu akamwakira uko ari.

By’umwihariko,hari igice cy’indirimbo cyerekana urukundo rudasanzwe rwa Kristo n’ihumure ritangwa no kumenya ko Yesu ari uwacu, natwe tukaba abe. Abaririmbyi ba Korali Isezerano bakoresheje amajwi asukuye, uburyo bw’imiririmbire ifite ubuhanga, bituma ubutumwa bugera ku mutima w’umwumva wese.

Indirimbo isoza ikubiyemo isezerano ry’umuririmbyi, aho yiyemeje kumaramaza iminsi yose yo ku isi ashimira Umukiza we. Ibi bituma “Naratangaye” iba indirimbo y’ihumure, ibyishimo ndetse n’icyizere cyo kuzabana na Yesu mu bwami bwo mu ijuru.

Indirimbo “Naratangaye” si igihangano gisanzwe; ni ishusho y’urukundo rw’Imana rukiza kandi rukomeza. Korali Isezerano ADEPR Kabuga yongeye kwemeza ko umurimo wabo atari umuziki gusa, ahubwo ari uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku mitima myinshi. Binyuze muri iyi ndirimbo, abantu benshi baributswa ko Imana idusanga aho turi hose, ikadukiza kandi ikatwuzuza ibyiringiro by’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *