Amatike y’igitaramo cya Ambassadors of Christ i Kampala arimo gushira vuba
2 mins read

Amatike y’igitaramo cya Ambassadors of Christ i Kampala arimo gushira vuba

AMABASSADORS OF CHRIST CHOIR IGIYE GUKORERA IGITARAMO CY’AMATEKA I KAMPALA

Korari ikomeye yo mu Itorero rya Adventiste b’Umunsi wa Karindwi, Ambassadors of Christ Choir imenyerewe mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Mariya, Reka dukore, Ibyo unyuramo n’izindi nyinshi, igiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala muri Uganda.

Iki gitaramo cyiswe “This Far By Grace Concert” kizabera kuri Serena Hotel – Victoria Hall, kikaba giteganyijwe kuba kimwe mu bitaramo bikomeye by’umuziki wa gospel muri aka karere, aho kizahuriza hamwe imbaga y’abakunzi b’indirimbo z’Imana ndetse n’abafana b’iyi korari ikorera ivugabutumwa mu ndirimbo.Ni igitaramo cyahariwe no kwibuka imyaka 37 Mwalimu Ssozi amaze mu muziki wa gikirisitu ,akaba ari umwe mu batangije ibikorwa by’umuziki wa gospel muri Uganda.

Ibi bizaha agaciro gakomeye iki gitaramo kuko kizaba gifite isura y’ubutumwa, gushima Imana no guha icyubahiro umunyabigwi mu ndirimbo z’Imana.Amakuru ahari agaragaza ko amatike y“Early Bird” (50,000 UGX) yamaze kugurwa yose ndetse n’ameza yo ku bantu batanu yaguraga 1,000,000 UGX nayo yarashize. Gusa haracyari amatike y’“Ordinary” agura 100,000 UGX ndetse n’ameza y’abantu umunani agura 3,000,000 UGX ariko nayo amaze kugabanuka cyane.

Ambassadors of Christ Choir imaze imyaka irenga 25 ikorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo, ikaba imaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubutumwa bwimbitse, amajwi aririmbana ubuhanga ndetse n’ubutumwa bugera ku mitima ya benshi. Igitaramo cyo muri Kampala kikaba kizongera kwerekana ubuhanga bwabo mu buryo bwagutse.

Byitezwe ko iki gitaramo kizakurura abahanzi n’abaririmbyi b’ingenzi muri Uganda ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki wa gospel baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere, dore ko Ambassadors of Christ Choir ari imwe mu makorali afatwa nk’inkingi y’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo muri Afurika y’Iburasirazuba.Ubuyobozi bwa korari bwatangaje ko iki ari igihe cyo gushima Imana no kugaragaza ko “imbaraga zose zavuye ku Mana yabatwaye kure,” bityo igitaramo kikazaba igikorwa cy’umwuka cyo guhuriza hamwe abantu bose mu kuramya no guhimbaza Imana.

Amatike ahari araboneka muri Serena Hotel – Victoria Hall, ndetse abakunzi bifuza gufata ameza bashobora guhamagara nimero zitandukanye zanditse ku ifoto y’igitaramo. Byitezwe ko iki gitaramo kizaba intangiriro y’ibihe bishya mu ivugabutumwa rya korari Ambassadors of Christ Choir muri Uganda n’ahandi hose.

Amatike y’igitaramo cya Ambassadors of Christ i Kampala arimo gushira vuba

ambassadors of Christ choir live concert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *