Havumbuwe uburyo bwo gusiba inzibutso umuntu atifuza mu bwonko
1 min read

Havumbuwe uburyo bwo gusiba inzibutso umuntu atifuza mu bwonko

Abashakashatsi bo mu Buyapani batangaje ko bavumbuye uburyo bushya bushobora gusiba zimwe mu nzibutso ubwonko bw’umuntu buba bwarabitse.

Ubu buryo bushingiye ku gukoresha urumuri rw’ubururu rwerekezwa ku mikoranire y’uturemangingo twihariye two mu bwonko, bigatuma idohoka cyangwa igasibangana burundu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uru rumuri rukoreshejwe, imitsi yitwa “memory spines” igabanuka, bigatuma ubumenyi cyangwa imyitozo umuntu yari yarize isibangana. Byagaragaye ko ibi bigira ingaruka hagati ya 10% na 20% by’uturemangingo tuba hafi aho, bikaba bihagije kugira ngo urwibutso rumwe rusibwe mu gihe izindi zidasanzwe zisigara ntizihungabane.

Iyi tekiniki ifatwa nk’ishobora kugira ingaruka ku mamiliyoni y’imikoranire mito y’uturemangingo two mu bwonko, bityo ikaba ishyira mu bikorwa amahirwe yo gusiba urwibutso rumwe gusa mu buryo bwihariye, ntihagire ibindi bice by’ubwonko bibangamirwa.

Abahanga bavuga ko ibi bishobora gufungura inzira nshya mu buvuzi, aho ibyo umuntu atifuza kongera kwibuka cyangwa ihungabana rituruka ku byamubayeho (trauma) bishobora gusibwaho burundu, hakoreshejwe uburyo bwo gukoresha urumuri mu bwonko mu buryo bwizewe kandi bunoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *