
Baraka Choir yatangiranye n’abaririmbyi 12 ubu barenga 100 ikomeje imyiteguro y’igiterane gikomeye
BARAKA CHOIR IKOMEJE KWITEGURA IGITARAMO “IBISINGIZO LIVE CONCERT
Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge iri mu myiteguro ikomeye y’igitaramo cyiswe “Ibisingizo Live Concert” kizaba tariki ya 4-5 Ukwakira 2025. Iki gitaramo giteganyijwe kuzabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kikazaba ari umwe mu mishinga ikomeye iyi korali yateguye muri uyu mwaka.
Amakuru dukesha Inyarwanda.com avuga ko Baraka Choir ari imwe mu makorali akomeye kandi amaze igihe kirekire mu ivugabutumwa ry’indirimbo, aho yatangiye mu 1982 yitwa Chorale Cyahafi ikaba yari igizwe n’abaririmbyi 12 gusa. Nyuma y’imyaka, mu 1996 yahinduye izina yitwa Baraka Choir, kugeza ubu ikaba imaze kugira abaririmbyi barenga 100.Umwihariko wa Baraka Choir ugaragarira mu buryo ikomeza gukora umurimo w’Imana itagamije gusa kuririmbira imbere y’imbaga, ahubwo inagira uruhare mu bikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro bya CHUB, gufasha imfungwa n’abagororwa muri gereza zitandukanye z’u Rwanda harimo iza Nyamagabe, Muhanga na Kigali.
Ibi bikorwa byagiye bigaragaramo ubutumwa bw’ihumure n’ihumekero by’ijambo ry’Imana.Uretse ibikorwa by’imbere mu gihugu, Baraka Choir imaze kuririmbira n’ahandi hanze y’u Rwanda, mu bitaramo byahuriranye n’imbaga nyamwinshi. Yagiye i Kisoro muri Uganda, i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu mujyi wa Ngozi mu Burundi, aho hose yakirwa n’abantu barenga ibihumbi bitanu. Ibi byayihaye isura mpuzamahanga ikomeye mu murimo w’ivugabutumwa.
Kugeza ubu Baraka Choir imaze gushyira hanze album enye z’indirimbo zihimbaza Imana, zose zakomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’indirimbo za gikirisitu. Mu ndirimbo zabo zizwi cyane harimo Urukundo, Ubushobozi, Yesu abwira abigishwa be, Gusenga k’Umukiranutsi, Yesu Yarazutse, Amateka, na Muririmbire Uwiteka. Izi ndirimbo zakomeje gufasha benshi gusabana n’Imana no gukura mu buryo bw’umwuka.
Muhayimana Jean Damascene, Perezida wa Baraka Choir, yatangaje ko iki gitaramo cya Ibisingizo Live Concert kizaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’ivugabutumwa iyi korali imaze imyaka myinshi ikora. Yavuze kandi ko bifuza ko abakunzi b’indirimbo zabo bazakomeza kubashyigikira mu bitekerezo n’amasengesho kugira ngo barusheho gukora umurimo w’Imana neza.
Abakunzi ba Baraka Choir basabwe gukomeza gukurikirana ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, kugira ngo bazabone amakuru yose yerekeye iki gitaramo n’ibindi bikorwa bikomeye iyi korali yateguye.
Ni uburyo bworohereza buri wese kugendana n’ibihe n’ibihangano by’iyi korali imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda no mu karere.Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhanitse, ndetse kikanibutsa abanyarwanda bose agaciro k’indirimbo zisingiza Uwiteka nk’uko Baraka Choir yabigaragaje mu myaka irenga 40 imaze ikorera umurimo w’Imana.

