
CECAFA: Rayon Sports yamenyesheje andi makipe ko ihari yimana u Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Cecafa y’Abagore iri kubera muri Kenya, yatangiranye intsinzi yakuye kuri CBE FC yo muri Éthiopie inabitse igikombe giheruka.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, ni bwo Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika ryo guhatanira itike ya CAF Women’s Champions League [CECAFA Qualifiers 2025] iri kubera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Ibifashijwemo na Gikundiro Scholastique na Coralie Odette Elsie Eyeang Nguema, yatsinze CBE FC yo muri Éthiopie ibitego 2-1. Igitego kimwe cy’abanya-Éthiopie, cyatsinzwe na Bizuayehu Tadesse Aymeku.
Ku munota wa kane w’umukino, ni bwo Gikundiro yabonye izamu ku mupira yatereye kure muri metero nka 30 uvuye ku izamu ryarimo Tarikua Bargena Balcha. Iyi kipe yo mu Nzove yakomeje gucunga igitego cya yo kugeza iminota 45 y’igice cya mbere irangiye.
Bakigaruka mu gice cya Kabiri ku munota wa 54 gusa, Coralie Odette nawe yahise abonera Rayon Sports WFC igitego cya Kabiri ku mupira yari ahawe na Gikundiro Scholastique.
Abanya-Éthiopie banabitse igikombe giheruka, bahise babona ko amazi atari yayandi n’ubwo bari bibutse ibitereko basheshe. Bahise batangira kugerageza gushaka byibura uko babona ibitego byo kwishyura ariko abakobwa batozwa na Rwaka Claude bakomeza kubabera ibamba.
Ibifashijwemo na Bizuayehu Yadesse Aymeku, CBE FC yaje kubona igitego kimwe ariko kitari gihagije ngo iyi kipe ibashe byibura gutahana inota. Aba bari b’u Rwanda bakomeje gucunga neza ibitego bya bo maze iminota 90 irangira bimanye u Rwanda ku ntsinzi y’ibitego 2-1.
Muri iri tsinda rya A, Gikundiro izagaruka mu kibuga ku wa mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025 ikina na Top Girls Academy yo mu gihugu cy’u Burundi.
Ikipe yegukanye igikombe, ni yo ihita ikatisha itike yo gukina imikino Nyafurika ya CAF Women’s Champions League ihagarariye Akarere ka CECAFA u Rwanda ruherereyemo.