
Ebola yongeye kwibasira DRC
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kandi ko kimaze kwica abantu 16 mu ntara ya Kasai.
Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara ingagi, inkende n’ibitera.
Iyi ndwara yandura byihuse, ikanica cyane ku kigero kiri hagati ya 50 na 90%. Inzego z’ubuzima zisobanura ko iyo itahuwe kare, ishobora kuvurwa kandi igakira.
Minisitiri Dr. Roger Kamba kuri uyu wa 4 Nzeri yatangaje ko amakuru yemeza ko iki cyorezo cyongeye kwibasira iki gihugu yashingiye ku busesenguzi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku buzima (INRB).
Uyu muyobozi yasobanuye ko hamaze kugaragara abantu 28 baketsweho kwandura iki cyorezo muri zone y’ubuzima ya Bulape kandi ko ikigero cyo gupfa ku banduye kigera ku 57%.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi, raporo yo ku rwego rw’intara igaragaza ko abantu 28 baketsweho kwandura, 16 barapfuye barimo abakozi bane bo mu rwego rw’ubuzima. Ikigero cyo gupfa kigera kuri 57%, kigaragaza uburyo iki kibazo gikomeye.”
Minisitiri Kamba yatangaje ko hagikorwa ubusesenguzi kugira ngo harebwe niba hari ibindi bice by’igihugu byaba byaragezemo ubwandu bwa Ebola.
Ebola yaherukaga kwibasira RDC mu 2022. Muri Mata uwo mwaka yagaragaye muri teritwari ya Mbandaka mu ntara ya Equateur ariko Minisiteri y’ubuzima yatangaje muri Nyakanga ko yarangiye.