“Top 7 Gospel Songs of The Week” Indirimbo Ziragufasha Kuryoherwa na Weekend Yawe Uhimbaza Imana
2 mins read

“Top 7 Gospel Songs of The Week” Indirimbo Ziragufasha Kuryoherwa na Weekend Yawe Uhimbaza Imana

Mu rwego rwo gukomeza kogeza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, buri cyumweru tugusangiza urutonde rw’indirimbo zirindwi ziri ku isonga. Izi ndirimbo zituruka mu makorali n’abahanzi ku giti cyabo, zose zikaba zihurira ku butumwa bwo guhimbaza Imana no guha imbaraga abazumva bose.

1. Mbega Ubuntu – Ambassadors of Christ Choir

Ambassadors of Christ Choir yongeye kugaragaza ubuhanga n’ubutumwa bukomeye mu ndirimbo yabo nshya Mbega Ubuntu. Iyi ndirimbo igaruka ku buntu buhebuje bw’Imana mu buzima bw’abantu, ikibutsa abakristo gushimira ku byo Imana ikora buri munsi.

2. Nabonye Yesu – Ghad Kwizera

Umuhanzi Ghad Kwizera azanye ubutumwa bw’ihumure no guhamya mu ndirimbo Nabonye Yesu. Ni indirimbo ihamya imbaraga z’ubuzima bushya bubonerwa muri Kristo, ikaba ikomeje gukundwa cyane n’abakunda gospel music.

3. Naramwiringiye – Gisubizo Ministries

Korali Gisubizo Ministries yazanye indirimbo Naramwiringiye yibutsa ko kwizera no kwiringira Imana bidateza isoni. Ni indirimbo yuje ihumure n’ubutumwa bwo gukomeza kwizera Yesu mu bihe byose, byiza cyangwa bibi.

4. Ni Bugufi – Gideon Byiringiro

Gideon Byiringiro atanga ubutumwa bwo gutinyuka kwegera Imana mu ndirimbo Ni Bugufi. Yibutsa ko Imana itari kure, ahubwo yiteguye kwakira buri wese uyishatse mu mutima wicishije bugufi.

5. Azagufasha – Pr. Ngoga Christopher

Umuvugabutumwa Pr. Ngoga Christopher agaragaje imbaraga z’ijambo ry’Imana mu ndirimbo Azagufasha. Itanga ihumure ry’uko Imana idatererana abayiringira, bityo ikaba ari indirimbo ishimangira kwizera mu bihe bigoye.

6. Kumusaraba – Wisdom Worship Team

Wisdom Worship Team yanditse izina mu ndirimbo Kumusaraba, igaruka ku rukundo rwa Yesu rugaragarira ku musaraba. Ni indirimbo yibuka n’ishimwe, ibutsa abakristo igitambo gikomeye cy’ubucungurwe.

7. Inyabushobozi – Baraka Choir (ADEPR Nyarugenge)

Baraka Choir (ADEPR Nyarugenge) yerekanye ubuhanga n’imbaraga z’umuziki wabo mu ndirimbo Inyabushobozi. Igaragaza imbaraga z’Imana zishobora byose, ikaba iri mu ndirimbo ziri guhumuriza no guhesha abantu ibyiringiro muri iki cyumweru.

Izi ndirimbo zirindwi ni zo zatoranyijwe nk’iziyoboye icyumweru. Zikaba ari indirimbo zifasha abakristo kwinjira muri weekend bafite ibyishimo no guhimbaza Imana. Nkibisanzwe buri wagatanu tuzajya tubagezaho urutonde rushya rwa “Top 7 Gospel Songs of the Week”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *