
Perezida wa FERWAFA yakemuye ibibazo by’abakinnyi b’Amavubi
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko hagiye kwishyurwa ibirarane bifitiwe abatoza ndetse n’abakinnyi b’Amavubi.
Ubwo yaganiraga n’abakinnyi mu ijoro ryo Kuri uyu wa Kane, tariki 4 Nzeri 2025, Perezida Shema yababwiye ko agiye kubakemurira bimwe mu bibazo harimo n’iby’ibirarane bingana na miliyoni 75 frw.
Abatari mu ikipe y’igihugu ubu, barayahabwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025 binyuze kuri konti zabo mu gihe abandi bahise bayahabwa mu ntoki.
Amafaranga yose hamwe abakinnyi bari baberewemo ni miliyoni 75 Frw. Aya arimo ay’ingendo n’uduhimbazamushyi two ku mukino wa Lesotho banganyijemo igitego 1-1.
Abakinnyi n’abatoza kandi bijejwe ko nibatsinda umukino uzabahuza na Super Eagles bazabona ibindi bihembo bishimishije nubwo Shema atigeze avuga ingano yabyo.
Gusa nubwo ibirarane bya 2025, bigiye kwishyurwa byose hari abatoza ndetse n’abandi bakozi bagifitiwe ibirarane batarishyurwa bya 2024 ahatanzwe icyizere ko nabyo bizishyurwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, iri muri Nigeria aho igiye gukina na za Kagoma zo mu rwego rwo hejuru z’iki gihugu mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexico.
Umukino uteganyijwe ku munsi w’ejo wa tariki 5 Nzeri 2025, ukazabera Godswill Akpabio International Stadium muri Nigeria.