
Umunsi w’amashimwe: Eliane Niyonagira yateguye Family Healing nyuma y’imyaka 4 y’ibihe bikomeye
Umuvugabutumwa w’umunyarwanda uba mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, Eliane Niyonagira, ari mu myiteguro ya gahunda idasanzwe y’umuryango yise “Family Healing”, izitabirwa n’abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Bosco Nshuti na Tonzi.
Iki giterane giteganyijwe ku wa 11 Ukwakira 2025, kikazabera mu Bubiligi, gitegurwa binyuze muri kompanyi ye yitwa Family Corner.
Si inshuro ya mbere Eliane ategura ibiterane byibanda ku muryango. Kuri 7 Ukuboza 2024 yari yakoze icyo yise “Family Gala Night” cyitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Pastor Sugira H. Hubert, Pastor Eric Ruhagararabahunga na Pastor Aimable & Pastor Clarisse.
Kuri iyi nshuro, Eliane yahisemo kwifashisha Bosco Nshuti na Tonzi. Avuga ko byaturutse ku bihangano byabo bifite ubutumwa bwo guhumuriza imitima, bikaba bihuye n’intego nyamukuru y’iki giterane. Yagize ati: “Hari indirimbo zabo zafashe umwanya ukomeye mu buzima bwanjye. Mu bihe bikomeye narimo ndwaje umwana wanjye wari urwaye Cancer, indirimbo za Bosco Nshuti nk’ivuga ngo ‘Nanjye ndi mu bo yanyuzeho mbabaye’ cyangwa ‘Ndi muri Yesu Kristo’ zambereye inkomezi. Ni nazo zatangiye kugera no ku mutware wanjye, ari nabyo byamuyoboye kwakira agakiza nyuma y’imyaka 14 twubakanye.”
Ku rundi ruhande, ngo indirimbo za Tonzi nka “Humura Yesu arakuzi” n’izindi zamubereye isoko y’ihumure mu rugo rwe, ndetse ngo Tonzi yamubereye urugero rwiza rw’umugore w’umuhanzi wakomeje gusigasira urugo rwe mu bihe bikomeye.
Eliane yavuze ko umwihariko w’iki giterane ari uko kizibanda ku biganiro bigenewe urubyiruko ndetse n’ababyeyi barera abana bonyine (single parents). Ati: “Ubushize byari bigenewe imiryango muri rusange, ariko ubu dufitemo umwihariko wo gufasha ababyeyi barera abana bonyine, kuko benshi baba bafite ibikomere bikomeye mu mutima. Tuzanaganiriza urubyiruko uburyo bakwirinda kuzitwaza ibikomere binjiranye mu rushako.”
Nyuma ya conference nyir’izina, hazabaho after party irimo gusangira amafunguro, kuramya Imana mu ndirimbo ndetse no kugaragaza impano zitandukanye z’amatorero yaho.
Mu bazaganiriza abazitabira harimo Ev. Belina, umubyeyi wireranye abana mu bihe bikomeye byo mu Burayi ariko agakomera ku ndangagaciro z’Imana, akabasha no gukiza ibikomere yari afite.
Iki giterane kandi kizatangirwa nk’isabukuru y’imyaka ine ishize umuryango wa Eliane wakijijwe n’Imana mu buryo budasanzwe: aho ku wa 4 Nzeri 2021 umugabo we yafashe icyemezo cyo gukorera Imana, ndetse banashimira Imana ko kuva icyo gihe umwana wabo wari urwaye Cancer yakize burundu. Ati: “Abaganga bari baradusezereye ngo tumucyure, ariko Imana yakoze ibikomeye none uyu munsi turi abahamya b’amashimwe yayo.”
Eliane Niyonagira ubwe ni umuramyi mu muziki wa Gospel. Yatangiye kuririmba akiri umwana mu makorali, ariko umuziki we ku giti cye yawinjiyemo mu 2014. Nyuma yaho yaje gucika intege kubera ubushobozi buke. Mu 2021 ubwo yari arwaje umwana, ni bwo yibukijwe n’Imana impano afite yo kuramya. Ubu amaze kugira indirimbo 8 zanditse, 5 muri zo zamaze gukorwa mu majwi, naho ebyiri ziri kuri YouTube binyuze kuri channel ye INEZAB TV.
Indirimbo ze zamaze gusohoka zirimo “Witinya Yakobo” na “Ibihamya”, mu gihe izindi nka “Amashimwe” na “Ntiwandetse” zimaze gukorwa mu majwi ariko zitari kuri YouTube. Avuga ko afite gahunda yo gukomeza gukora indirimbo nshya no gutegura ibitaramo byo kuramya Imana nk’uko abimotowe n’ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye.

Umugabo wa Ev. Eliane ari kwizihiza isabukuru y’imyaka ine amaze yakiriye agakiza