
Barcelona igiye kwishyura umwenda ibereyemo Lionnel Messi
Ikipe ya Barcelona igiye kwishyura amafaranga angana na miliyoni £5.95 yasigayemo Lionnel Messi ubwo yayisohokagamo mu mwaka wa 2021 akerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa.
Mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, Barcelona yahuye n’ibibazo by’ubukungu byatumye yegera abakinnyi bayo ngo bemere kuzishyurwa mu gihe cyizaza abenshi barabyemeye ukuyemo Frenkie de Jong na Marc-André ter Stegen gusa na bo bemeye kwishyurwa gahoro gahoro ariko bidasubitswe.
Abakinnyi bagomba kwishyurwa bose muri rusange!
1.Lionnel Messi – £5.95
2.Sergio Busquets – £1.18m
3.Jordi Alba – £806,000
4.Samuel Umtiti – £1 miliyoni (€1.2m)
5.Antoine Griezmann – £824,000 (€965k)
6.Philippe Coutinho – £730,000 (€855k)
7.Ousmane Dembélé – £550,000 (€644k)
8.Miralem Pjanić – £550,000 (€644k)
9.Sergi Roberto – £477,000 (€599k)
Kuri ubu usibye aba bakinnyi basohotse mu ikipe ya Barcelona bagiye kwishyurwa hari n’abandi bakiri muri Barcelona bafite amasezerano nk’aya barimo Ronald Araújo, Pedri, Ansu Fati(aherutse kurekurwa), na Iñaki Peña.
Iki gikorwa cyo kwishyura biteganyijwe ko kitagomba kurenza kuri uyu wa mbere wa tariki 30 Kamena 2025, amafaranga yose hamwe azishyurwa akaba angana £41m.