
ARI KUMINUZA UMUZIKI MURI KENYA! ESE NI NDE WEGUKANYE UMUTIMA WA CHRYSO NDASINGWA BAGIYE KURUSHINGA?
Sharon Gatete ni umukobwa uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi bakizamuka bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyo njyana. Yavukiye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali.
Sharon akomoka mu muryango wa Gikirisitu, akaba yaratangiye kumenya ko afite impano yo kuririmba afite imyaka icyenda gusa, ubwo yigaga ku ishuri rya Kigali Parents School, ndetse anaririmba no mu Itorero abarizwamo.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yahisemo kwiga umuziki mu buryo bw’umwuga. Nubwo yavukiye mu muryango ukijijwe, avuga ko atari yajyaga rimwe na rimwe ashidikanya ku Mana kugeza ubwo yarokotse impanuka ikomeye, yari no kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe. Iyo mpanuka niyo yamuhaye imbaraga zo kwiyegurira Imana burundu no guhitamo kuyikorera ubuzima bwe bwose.
Nubwo urukundo rwa Sharon na Chryso Ndasingwa rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru, amakuru yizewe yemeza ko aba bombi bageze kure imyiteguro y’ubukwe, kandi ko uyu mwaka bazawusoza batakiri ingaragu.
Sharon, ugiye kurushinga na Chryso, azwi nk’umuhanzikazi w’umuhanga wize umuziki ku Nyundo ndetse ubu akaba akomeje amasomo y’umuziki muri kaminuza imwe yo muri Kenya. Indirimbo ye yamenyekanye cyane yitwa “Inkuru Nziza”, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 460 kuri YouTube. Ashyize imbere intego yo gukomeza kwiga umuziki ndetse akaba yifuza kugeza ku rwego rwa PhD.
Uyu mukobwa wakuriye mu Itorero Kingdom of God Ministries, yakuriye mu muryango w’Abatambyi, akiri muto yatojwe ijambo ry’Imana n’indangagaciro z’Abakristo.
Mu mwaka ushize yashyize hanze Album ye ya mbere yise “Nzategereza”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Benjamin Pro, Jado Keys, na bagenzi be biganye ku Nyundo. Iyo Album irimo indirimbo umunani zirimo: Nzategereza live version, Ibuka, Emmanuel, Rwanda Shima Imana, Inkuru Nziza, Inzira, Ukuri n’Ubugingo yakoranye na Ngenzi Jonathan, Ntutinye yakoranye na Les Gatete (bashiki be) n’iyitwa Nabonye Umukunzi Mwiza yakoranye na Rhodah A, Merci Worshipper, Jazivah J ndetse na Favor Genevieve.
Chryso Ndasingwa, usanzwe azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru bakamubaza kuri Sharon, yavuze ko ari umukobwa ukunda Imana, ufite impano idasanzwe ndetse bahuje intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.
Yagize ati: “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twahuriye mu muziki tubona ko dufite icyerekezo kimwe cyo guteza imbere umurimo w’Imana. Aririmba neza kandi aratanga ibyiringiro ku bantu benshi, anashyize imbere gukorera Imana.”
Sharon na Chryso basanzwe baranakoranye indirimbo nka “Yanyishyuriye” ndetse na “Wera wera wera”. Sharon akunzwe cyane kubera ijwi rye ryiza, aho azwi mu ndirimbo zirimo “Inkuru Nziza” n’izindi nyinshi zatumye arushaho kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Twabifuriza kugera kuri byinshi byiza ndetse n’imyiteguro myiza.
Byiza cyane noneho Imana Ishimwe