Anointed Family Choir yahaye abantu bose Ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo “Inguma”
2 mins read

Anointed Family Choir yahaye abantu bose Ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo “Inguma”

Chorale Anointed Family Yashyize Hanze Indirimbo Nshya “Inguma”Chorale Anointed Family imwe mu makorali amaze kugira izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, yashyize hanze indirimbo nshya yise Inguma.

Iyi ndirimbo ije ikurikira ibikorwa byabo by’bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, byagiye bikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel.Mu ndirimbo Inguma, Chorale Anointed Family iririmbamo ubutumwa bw’ihumure n’ubuhungiro mu mwami Yesu Kristo, aho bamuvuga nk’uwomora ibikomere byose ndetse akabarira ibyaha by’iteka abamwiringiye.

Ubutumwa bukubiyemo butanga icyizere ku bakristo bose, bugaragaza ko Yesu ari igisubizo cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi.Iyi ndirimbo isohotse mu gihe iyi korali ikomeje kurangwa n’ubusabane n’abakunzi bayo mu buryo butandukanye, cyane cyane binyuze mu bitaramo no mu mbuga nkoranyambaga.

Muri Kanama 2025, Anointed Family yari iherutse gukora igitaramo gikomeye cyiswe “NAKUGERERANYA NANDE? Worship Concert” cyabereye i Kanombe kuri ADEPR Samuduha, kikitabirwa n’abantu benshi.Chorale Anointed Family yihariye mu ruhando rwa gospel mu Rwanda kubera uburyo ihuza ubuhanzi bugezweho n’ubutumwa bukomeye bwa gikristo. , uburyo bwo gutegura amashusho y’indirimbo zabo ndetse n’imyitwarire y’umurimo bakora, byose bibashyira ku rwego rwo hejuru.

Uretse indirimbo nshya Inguma, iyi korali imaze kugira izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka Nakugereranya na Yangezeho, zose zirebwa cyane kuri YouTube. Kuri ubu, bafite umuyoboro wihariye kuri YouTube bakoresha mu gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, ndetse bakaba bafite n’urubuga rwa Instagram ruzwi nka @anointed\_\_family, aho bakomeza kuganiriza abakunzi babo no kubagezaho amakuru mashya.

Umwihariko wa Chorale Anointed Family ni uko itagarukira gusa ku kuririmba, ahubwo inafasha abakristo gukomeza kwizera no kugira ihumure mu bihe bitandukanye. Indirimbo zabo zikunze kuba ari ubutumwa bw’ubaka umutima, bukora ku buzima bw’abantu mu buryo bwihariye.Abakurikiranira hafi ibikorwa byabo bavuga ko Anointed Family yubatse izina riyibereye binyuze mu mbaraga bashyira mu buhanzi, mu gukorana nk’umuryango uhamye no mu kuba indorerwamo y’uburyo umuziki wa gospel ukwiye gukoreshwa mu gukomeza itorero n’abakristo.

Indirimbo Inguma yongeye gushimangira aho iyi korali igeze, ikaba ari igihangano kizakomeza guha imbaraga abizera, gishyira imbere Yesu Kristo nk’uwomora ibikomere byose no guhesha abamwizera agakiza k’iteka.

Chorale Anointed Family ikomeje kugaragaza ko ari umurimo udasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Anointed family choir muri Nakugereranya nande live worship concert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *