Imyiteguro y’inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga rya telephone iteganyijwe kubera mu Rwanda irarimbanyije
2 mins read

Imyiteguro y’inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga rya telephone iteganyijwe kubera mu Rwanda irarimbanyije

Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa watangaje ko inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga yari yarasubitswe mu mwaka ushize izaba mu Ukwakira 2025.

Iyi nama izwi nka MWC (Mobile World Congress) izabera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2025, ihuze abo muri Guverinoma n’abahagarariye ibigo by’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa.

Mu bategerejwe muri iyi nama harimo: Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita, Sunil Taldar uyobora Airtel Africa, Frehiwot Tamru wa Ethio Telecom, Yasser Sheka wa Orange MEA na Hassan Jaber wa AXIAN Telecom.

Iyi nama izitabirwa kandi n’Umuyobozi Mukuru wa GSMA, Vivek Badrinath, Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro mpuzamahanga rya sosiyete z’itumanaho, Doreen Bogdan-Martin, Visi Perezida wa Huawei ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi, James Zhang, Umuyobozi wa SAMENA Telecommunications Council, Bocar Ba, n’umwe muri ba Visi Perezida ba ZTE, James Zhang.

Sosiyete z’itumanaho zirimo: MTN, Ethiotel, Meta, TerraPay, Telecoin, ZTE, Amotech Africa, China Mobile International, Detecon Consulting, Genew Technologies, Huawei, Mobileum, MobiloT, PortaOne, SPLIO na Tongui Communication and Qualcomm zizamurikira ibikorwa byazo muri iyi nama.

Biteganyijwe ko abazitabira iyi nama bazibanda ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) n’irya 5G ku mugabane wa Afurika, hagamije kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa kuri uyu mugabane.

GSMA yasabye abazitabira iyi nama gukomeza kwiyandikisha banyuze hano kugira ngo bazagire uruhare mu biganiro byubaka ikoranabuhanga rya Afurika bizaberamo.

Raporo ya GSMA yasohotse muri uyu mwaka, igaragaza ko ikoranabuhanga na serivisi bishingiye kuri telefone ngendanwa byinjirize Isi miliyari 6.500 z’Amadolari mu 2024, zingana na 5,8% by’umusaruro mbumbe.

Iteganyamibare rya GSMA rigaragaza ko mu 2030, iri koranabuhanga na serivisi bishobora kuzinjiriza Isi miliyari 11.000 z’Amadolari bigizwemo uruhare na AI, serivisi zo kuri internet na 5G.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *