Alarm Ministry yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “IYO NIYO DATA” iyobowe na Muhumure Confience

Itsinda rya Alarm Ministry, rizwi cyane mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, ryashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyo Niyo Data” ku itariki ya 27 Kamena 2025. Iyi ndirimbo yayobowe na Muhumure Confience, umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana.
Indirimbo “Iyo Niyo Data” ifungurwa n’amagambo agira ati:> “Ubwo nagendagendaga, nitegereje uko musenga Nabonye igicaniro cy’Imana itamenwa Iyo iyo iyo, Niyo njye mbabwira.”
Iyi ndirimbo ikaba yarashyizwe hanze hashize iminsi mike itsinda rya Alarm Ministry ritangaje ko rigomba gusohora indirimbo nshya. Kuva yasohoka, imaze gukundwa na benshi ndetse ikomeje kurebwa n’abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa YouTube.
Alarm Ministry ibarizwamo abahanzi b’abaramyi bazwi nka Ben na Chance, bakomeje gutanga umusanzu ukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu bihangano. Indirimbo nshya “Iyo Niyo Data” yishimiwe n’abantu benshi bitewe n’ubutumwa bwiza itanga ndetse n’uburyo bwiza bw’amajwi n’injyana bikoze.
Nk’uko byatangajwe n’itsinda, iyi ndirimbo ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza gufasha abakunzi b’umuziki w’Imana kwegera no kurushaho gusobanukirwa ibyiza by’Imana.
Alarm Ministry ikomeje gutegura n’ibindi bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, aho abakunzi bayo bakangurirwa gukomeza gukurikirana ibikorwa n’indirimbo bashyira hanze.