Ibyo utamenye k’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mwiza Zawadi
1 min read

Ibyo utamenye k’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mwiza Zawadi

Mwiza Zawadi ni umwe mu bahanzi b’abakobwa batanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yavukiye ahitwa I Nyarubure mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba  ndetse kandi yabyirutse akunda umuziki ndetse afite inyota yo kuzawukora mu buryo bw’umwuga. Uyu muhanzi yari amaze iminsi atagaragara muri uyu muziki kubera ko ngo yaramaze iminsi ari kwitekerezaho ashaka uburyo yagaruka mu mwuga we n’ubwo ngo bitari byoroshye. Ibi yabisubije abanyamakuru bamubazaga impamvu yaramaze igihe kinini atagaragara mu muziki.

Uyu muhanzikazi ntiyigeze itangaza ko agiye kugaruka mu muziki adafite impamvu kuko yahise ashyira hanze indirimbo ye nshyashya yitwa”Hallelujah” nyuma y’igihe yari amaze adashyira indirimbo hanze. Iyi ndirimbo akaba yarayishize ku muyoboro we wa Youtube, ikindi kandi avuga ko iyi ndirimbo ishingiye kubizazane yanyuzemo ndetse n’ibihe bitangaje yagiranye n’Imana ye ndetse iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo abumbatiye ubutumwa bukomeye cyane aho yibutsa abantu ko igihe Imana iri ku ruhande rwabo batazigera bakorwa n’isoni kuko Imana ishobora byose.

Mwiza Zawadi yavuze ko urugendo rwo gukora iyi ndirimbo no kuyitunganya rwari rugoye cyane kubera ko yari amaze igihe kitari gito adakora indirimbo, bityo rero byamusabye imbaraga n’igihe kugira ngo ayishyire hanze.

Yakomeje asezeranya abakunzi be ndetse anabizeza ko yagarutse wese mu muziki kandi akaba afite intego yo kubaha indirimbo nyinshi ndetse ashimira abakunzi be ku rukundo bakomeje kumugaragariza. Ntitwakwirengagiza kandi ko uyu muhanzikazi ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *