Trump yasabye EU gushyiraho imisoro ya 100% ku Bushinwa n’u Buhinde ngo ashyire igitutu kuri Putin

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gushyiraho imisoro igera kuri 100% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa no mu Buhinde, mu rwego rwo kugerageza gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ngo ahagarike intambara imuhanganishije na Ukraine.
Trump ibyo yabivuze ku wa kabiri, mu nama yahuje abayobozi ba Amerika n’aba EU, aho baganiraga ku buryo bwo kongera igitutu cy’ubukungu ku Burusiya.
Icyo cyifuzo kije mu gihe Trump akomeje kugerageza gushaka umuti w’amahoro hagati ya Moscow na Kyiv, kandi mu gihe ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bikomeje kwiyongera.Mu mpera z’icyumweru, ibitero hirya no hino muri Ukraine byongereye umurego cyane kuva intambara yatangira. Bigashimangirwa na za drone 810 hamwe na misile 13, Ukraine yavuze ko zakoreshejwe n’Ingabo z’u Burusiya.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibyo bitero byo mu mpera z’icyumweru, Trump yavuze ko “atishimiye na gato” ibiri kubera muri Ukraine, anavuga ko ashobora gufatira Moscow ibihano bikomeye kurushaho.
Inama yari itegerejwe cyane yabereye muri Alaska yahuje Trump na mugenzi we Putin mu kwezi gushize yarangiye nta masezerano y’amahoro asinywe.
Ku wa Kabiri kandi, Trump yavuze ko Amerika n’u Buhinde “bakomeje ibiganiro byo gukemura inzitizi z’ubucuruzi” hagati y’ibihugu byombi.Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Yatangaje ko ateganya kuvugana na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, mu byumweru biri imbere, kandi yizeye ko ibiganiro byabo bizasoza neza.
Mu gusubiza ubwo butumwa, Modi na we yagaragaje icyizere ko ibyo biganiro bizagenda neza, avuga ko ibihugu byombi ari inshuti magara kandi bafitanye ubufatanye karemano.
Yagize ati: “Amatsinda yacu ari gukora ibishoboka byose ngo ibyo biganiro birangire vuba bishoboka. Nanone, nanjye niteguye kuganira na Perezida Trump.”
Kimwe mu bikomeza guteza imbere ubukungu bw’Uburusiya ni uko ubushinwa n’u Buhinde ari bamwe mu baguzi bakomeye b’amavuta y’u Burusiya.
Mu kwezi gushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, harimo n’igihano cya 25% kijyanye n’ubucuruzi u Buhinde bukorana n’u Burusiya.
N’ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wavuze ko uzahagarika kwishingikiriza ku ngufu zituruka mu Burusiya, hafi 19% by’umwuka kamere (Natural gas) winjira muri EU uturuka mu Burusiya.