
Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu itunguranye ituma abantu barushaho gukunda kurya isukari
Ice cream, amavuta akonje cyane n’ibinyobwa bikonje cyane bigira igikundiro cyihariye mu bihe cy’ubushyuhe mu mpeshyi. Uko ihindagurika ry’ibihe rituma ubushyuhe bwiyongera, ni ko benshi barushaho kubikoresha kurushaho, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza, bikaba biteye impungenge ku buzima.
Pan He, umwanditsi w’iyi nyandiko akaba n’umwarimu mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibidukikije n’imibereho irambye muri Kaminuza ya Cardiff, yavuze ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ihindagurika ry’ibihe rizagira ingaruka ku biribwa, ku bwiza bwabyo rikanatera ibura ryabyo, izamuka ry’ibiciro no kugabanuka kw’agaciro k’imirire. Yanavuze ko kumenya ingaruka zo guhindura ibyo kurya n’ibyo kunywa bikiri ku rwego rwo hasi cyane.
Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku makuru y’uburyo ingo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaguraga ibiribwa kuva mu 2004 kugeza mu 2019, babasha gukurikirana imiryango imwe n’imwe mu gihe kirekire. Hanyuma babihuza n’amakuru y’ibihe, harimo n’ubushyuhe.
Nk’uko byagaragajwe n’inyandiko yasohotse ku wa mbere mu kinyamakuru Nature Climate Change, uko ubushyuhe bwiyongereye, niko abantu barushagaho kurya isukari nyinshi, cyane cyane mu binyobwa by’umutobe cyangwa soda [Fanta].
Basanze buri gihe ubushyuhe buzamutseho dogere Fahrenheit 1.8 (ni ukuvuga hafi dogere Celsius 1), abantu bongera isukari ku gipimo cya 0.7g ku munsi kuri buri muntu. Byagaragaye cyane iyo ubushyuhe bwari hagati ya dogere Fahrenheit 68 na 86.
Ubushyuhe bwinshi butuma umubiri utakaza amazi menshi, bigatuma abantu bashaka kunywa no gukonja. Ku baturage benshi bo muri Amerika, ibyo bivuze gushaka kunywa ibinyobwa bikonje birimo isukari nyinshi cyangwa se ice cream.
Ibi byagaragaye cyane mu miryango ifite amikoro make cyangwa ifite urwego rw’uburezi ruri hasi. Ayo matsinda asanzwe arya isukari nyinshi kuko ibiribwa biboneka byoroshye kandi bihendutse biba ari ibyo, bityo bigatuma barushaho kubihitamo iyo ubushyuhe bwiyongereye. Byongeye kandi, bashobora kuba batabasha kumara umwanya munini mu byumba bikonjeshejwe n’imashini (air condition).
Ubu bushakashatsi bwerekana ko kugeza mu 2095, niba imyuka ihumanya ikirere itakumiriwe, gukoresha isukari mu gihugu hose bishobora kuzamuka hafi ku gipimo cya 3g ku munsi kuri buri muntu, abadafite ubushobozi bwo kwirinda bakaba bazahura n’ingaruka nyinshi.
Isukari nyinshi izwiho kugira ingaruka nyinshi mbi ku buzima, zirimo ibyago byinshi byo kwiyongera ibiro, diyabete ndetse n’indwara z’umutima.
Ishyirahamwe ry’Abanyamerika ryita ku buzima bw’umutima (American Heart Association) risaba ko isukari yongerwa ku biribwa itarenza 6% by’ingufu umuntu akoresha ku munsi: ni ukuvuga gramu 36 ku bagabo na gramu 26 ku bagore.
Pan He yagize ati: “Ibibazo by’ubuzima rusange bijyanye n’ikoreshwa ry’isukari byamaze kugarukwaho kenshi, ariko iyo tubihuje n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, bigira ubukana burenze.”
Yongeraho ko abashinzwe politiki bashobora kuzirikana uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’isukari nk’igice cyo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Charlotte Kukowski, umushakashatsi muri Cambridge Social Decision-Making Lab muri Kaminuza ya Cambridge, yavuze ko ibimenyetso ku buryo ubushyuhe bukabije buhindura imirire bikiri bike. Yongeyeho ko ubu bushakashatsi bwagaragaje indi nzira idakunze kuganirwaho y’uko ihindagurika ry’ibihe rigira ingaruka ku mibereho y’abantu.
Yakomeje agira ati: “Icy’ingenzi gitera impungenge ni uko abantu bafite intege nke badafite ubushobozi bwo kwirinda — ari bo bibasirwa cyane n’ubushyuhe kandi ari bo bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi.”
Pan He asoza avuga ko uko ihindagurika ry’ibihe rizahindura ibyo abantu barya, n’ingaruka bizagira ku buzima bikiri amayobera, kandi hakenewe ubushakashatsi bwinshi mu bice bitandukanye by’isi nk’uko bikubiye mu nkuru ducyesha CNN. Pan He asoza avuga ko uko ihindagurika ry’ibihe rizahindura ibyo abantu barya, n’ingaruka bizagira ku buzima bikiri amayobera, kandi hakenewe ubushakashatsi bwinshi mu bice bitandukanye by’isi nk’uko bikubiye mu nkuru ducyesha CNN.