Ikoranabuhanga: Ibigo bibiri bikomeye byaciwe amande arenga Miliyari 800 FRW
1 min read

Ikoranabuhanga: Ibigo bibiri bikomeye byaciwe amande arenga Miliyari 800 FRW

Leta y’u Bufaransa yaciye ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google ndetse n’igikora ubucuruzi bw’imyambaro n’inkweto cya Shein, amande ya miliyoni 555$ (arenga miliyari 800 Frw), kubera kutubahiriza uburenganzira bw’abakoresha serivisi zabyo.

Ni icyemezo cyatangajwe n’ikigo gishinzwe kurinda umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga mu Bufaransa, CNIL.

Google ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciwe miliyoni 380$, mu gihe Shein yaciwe miliyoni 175$.

Ibi bigo byombi bishinjwa kuba bitarubahirije amategeko agenga ikoranabuhanga rya ‘Cookie’ rifasha kubika amakuru make y’ingenzi muri telefone cyangwa mudasobwa yawe, ku rubuga runaka wasuye.

Amakuru abikwa arimo ibyo ukunda gusura kuri internet, igihe umaraho n’ibindi. Aya makuru akoreshwa mu gusesengura ikoreshwa rya internet ndetse n’ibijyanye no kwamamaza.

Kugira ngo aya makuru yawe abikwe igihe usuye urubuga runaka, habanza kuza ubutumwa bugusaba kuyemeza.

Google na Shein bishinjwa kuba bitaragiye biha abantu uburenganzira bwo guhitamo ko aya makuru yabo abikwa ngo azifashishwe mu bikorwa byo kubamamazaho, ahubwo bikabikora batabizi.

Ubuyobozi bwa Shein bwavuze ko kuri ubu bwavuguruye imikorere, buyijyanisha n’icyifuzo cya CNIL.

Bwabwiye AFP ko buteganya kujuririra iki cyemezo.

Google yo yavuze ko izasuzuma neza uyu mwanzuro, ariko ishimangira ko yamaze kuzuza amabwiriza ya CNIL.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *