
APR FC yamenye ikipe bazakina muri 1/2 cya CECAFA
Ikipe ya APR FC izahura na Al Hilal yo mu gihugu cya Sudan muri kimwa cya Kabiri cya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma y’uko hashyizwe akadomo ku mikino y’amatsinda mu itsinda rya Gatatu.
Imikino yo mu itsinda rya Gatatu yashyizeho akadomo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 10 Nzeri 2025, aho ikipe ya Al Hilal yatsinze ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) iya Katora FC mu gihe M.C.C SC yo yatsinze Al Ahly Wad Madani FC ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).
APR FC ihagarariye u Rwanda yagiye muri Tanzania idafite abakinnyi b’ingenzi bayo umunani bahamagawe mu makipe y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda ndetse na Mauritania mu gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexico.
Abo bakinnyi ni aba bakurikira:
Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert, Denis Omedi, Ronald Ssekiganda, Mamadou Sy, Nduwayo Alexis
Abakinnyi b’Abanyarwanda baje nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kubona amanota atatu muri atandatu yashobokaga aho yatsinze Zimbabwe igitego kimwe ku busa (1-0) itsindwa na Nigeria.
Uko itsinda u Rwanda ruherereyemo rihagaze!
1.South Africa: 17
2.Benin: 14
3.Nigeria: 11
4.Rwanda: 11
5.Lesotho: 6
6.Zimbabwe: 4