
Imbuto n’imboga byasimbujwe ibinyamavuta by’inganda: Intandaro y’umubyibuho ukabije mu bana
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryatangaje umwama umwe mu icumi ku Isi, bangana na miliyoni 188 bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije bakomora ku kurya ibiryo by’ibinyamavuta bikorerwa mu nganda, bikaba bibangamira ubuzima bwabo ndetse n’imyigire.
Ni ibikubiye muri Raporo UNICEF yashyize ahagaragara ku wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, nyuma yo gukusanya amakuru mu bihugu bisaga 190 byo ku Isi.
Iyi Raporo igaragaza ko kuva mu 2000, umubare w’abana bari hagati y’imyaka 5 na 19 bari bafite ikibazo cy’ibiro bidahagije bagabanutse bava kuri 13% bagera kuri 9.2%, ni mu gihe ariko abiyongera ibiro na bo bari mu kigero cy’iyi myaka bo biyongereyeho 3% bagera ku 9.4% bavuye kuri 5.4%.
Amakuru y’iyi Raporo kandi agaragaza ko ibihugu byibasiwe ni iki kibazo ibyinshi ari ibirwa byo mu nyanja ya Pacifique, kuko abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kugera kuri 19 bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije muri Niue ni 38%, Cook ni 37% n’aho mu kirwa cya Nauru ni 33%. Iyi mibare ikaba yarikubye kabiri kuva mu 2000 bitewe ahanini no gusimbuza ibiryo gakondo byo hambere iby’inganda bikungahaye ku mavuta menshi.
UNICEF igaragaza ko Ibihugu bikize biza ku isonga mu kugaragaramo iki kibazo kuko abana bari hagati y’imyaka 5 na 19 y’ubukure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 21% bafite iki kibazo cy’umubyibuho ukabije n’aho muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu habarurwa abangana na 21%.
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, avuga ko ikibazo cy’imirire mibi kitakiri gusa mu kureba abafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka yabo, ahubwo ko n’umubyibuho ukabije uri muri iki kiciro, ndetse ko ukomeje kugira ingaruka ku bana benshi bo ku Isi.
Yagize ati “Iyo tuvuga imirire mibi ntabwo tuba tuvuga abana bafite ibiro bike, Umubyibuho ukabije urimo kwiyongera kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwana ndetse n’imikurire ye. Ibiryo bitunganyirizwa mu nganda biri kwiyongera bigasimbura imbuto, Imbonga ndetse n’ibyifitemo intungamubiri bigira uruhare mu mikurire y’ubwenge bw’umwana ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe”.
Nubwo ikibazo cy’abana bagwingira bari munsi y’imyaka 5 gikomeje kwiyongera cyane cyane mu bihugu bikennye, Umubyibuho akabije na wo ni ikibazo cy’ingutu kugezu ubu, kuko cy’ibangamiye imyigire y’abana.
UNICEF ivuga ko umwana ashyirwa mu kiciro cy’abafite umubyibuho ukabije iyo ibiro afite bidahwanye n’imyaka afite, igitsina cye ndetse n’uburebure.
Umubyibuho ukabije ushobora kuba isoko y’uburwayi bw’ibasira umubiri harimo; umuvuduko w’amaraso, irwara zibasira umutima, diyabete (diabetes) bitewe n’uko umubyibuho akabije utuma umubiri usohora umusemburo wa “Insulin”, uba intandaro y’ubu burwayi bwose.
Imibare igaragaza ko umubyibuho akabije ukomeje kwiyongera mu bana kuko Raporo iheruka yari yagaragaje ko umwana 1 muri 5 bangana na miliyoni 391 bari hagati y’imyaka 5 na 19 aribo bari bafite iki kibazo.