Dorcas n’umugabo we Papi Clever bahishuye byinshi ku buzima bwabo
8 mins read

Dorcas n’umugabo we Papi Clever bahishuye byinshi ku buzima bwabo

Ni imwe muri ‘Couple’ zimaze guhamya ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse ibihangano byabo byambukiranyije imipaka birenga imbibi z’u Rwanda. Abo ni umuhanzi Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas bamaze imyaka itandatu babana nk’umugabo n’umugore.

Aba bombi bafitanye abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe bibarutse umwaka ushize. Papi Clever yasezeranye imbere y’Imana na Ingabire tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye nyuma y’icyumweru Papi Clever asabye akanakwa Ingabire mu birori byabereye mu Karere ka Musanze ku wa 30 Ugushyingo 2019. Kuri uwo munsi banasezeranye byemewe n’amategeko y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Muhoza.

Isezerano ryo kubana byemewe n’Itorero ADEPR babarizwamo ryaheshejwe umugisha na Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ubarizwa muri Ntora English Church Service aho Papi Clever asengera. Kuva basezerana kubana akaramata, batangiye kuririmbana ndetse bigarurira imitima ya benshi.

Kuri iyi nshuro bahuriye mu kiganiro babazanya ibibazo biteye amatsiko ku buzima bwabo. Ni ibibazo birimo iby’ubuzima busanzwe, urukundo, umwuga wabo n’ibindi.

Papi Clever:Ni ikihe gihugu cyangwa ahantu twagiye kuririmba wishimiye uburyo twitwaye ku rubyiniro?

Ingabire Dorcas: Ahantu twagiye nkumva ndishimye ni muri Amerika. Igituma iki kibazo kinshimisha ni uko nashakaga kuboneraho guteza abantu bo muri iki gihugu ko tugiye gusubirayo. Nagiyeyo meze nk’ufite intege nke, nari nkuriwe ntekereza ko ntari bubishobore ndavuga nti ’bishobora kunanira’ ariko mpagirira ibihe byiza.

Nazengurutse ukwezi kose n’umwana wenda kuvuka mu nda nari nafite ubwoba nkavuga nti nk’ubu ngize ikibazo, nkabyarirayo nkibaza ukuntu bizagenda ariko ndavuga nti Imana irantumye ngo nkore umurimo wayo, ngomba kubikora. Imana iramfasha bigenda neza. Ahantu byari bigoraniye twari turi ahantu mu banyamahanga. Naragarutse iminsi icyumweru gishize ndabyara.

Ingabire Dorcas: Ni iki ukunda kuri njye?

Papi Clever: Ntabwo natoranyamo kimwe kuko ngukunda wese! Buri kimwe kuri wowe. Nkunda intoki zawe, ngakunda amaso, isura yawe ukuntu uri umwimerere…reka tube turekeye ibyo.

Ni iki cyaguteye kubana nanjye ese ubona inzozi zawe zarasubijwe?

Dorcas: Icyanteye kubana nawe, ni uko nagukunze. Nguhitamo nk’umuntu tugomba kubana. Ni wowe mahitamo yanjye. Inzozi zanjye zarasubijwe, hajyaho n’icyo Imana yasabye. Numvaga mfite inzozi z’umuntu mwiza ukunda Imana, utekanye mu rugo, nkumva ndagarukira ku byo numva bimpaye amahoro ariko yararebye ibona igomba kumpa ibyuzuye, ikampa ibyo nasengeye n’ibyo ntasengeye.

Ni ikihe kintu utazibagirwa wabwiwe n’umufana wacu?

Papi Clever: Ni ikintu nabwiwe n’umugabo witwa Amos wo muri Uganda. Yaranyandikiye arambwira ati njye nari umuntu mubi, nakubitaga umugore, nywa inzoga nyinshi, nkubita umugore. Ariko narahindutse. Amafaranga nakoreraga njyana mu kabari ubu tubayeho neza n’umuryango wanjye.

Papi Clever: Ni iyihe mpano itunguranye twaha abakunzi bacu by’umwihariko abatuye muri Amerika?

Dorcas: Ni uko tugomba gutaramana nabo kandi tuzajya tubasanga aho bari.

Ni izihe ndirimbo zacu eshatu ukunda cyane?

Papi Clever: Iya mbere nkunda cyane yitwa ‘Impamvu z’ibifatika’. Indi ni ‘Narakwiboneye’ iya gatatu biterwa kuko hari igihe mparara, ariko hari indirimbo yo mu gitabo nkunda yo mu gitabo ya 151, ivuga ngo ‘Yesu Arusha abanda bose kudukunda’.

Ni uwuhe muhanzi cyangwa itsinda ryakubereye icyitegererezo?

Dorcas: Ni benshi cyane. Njye ndi umuntu wafannye abahanzi hahandi ho kwisiga n’amarangi. Iyo wakoraga indirimbo ikangeraho ubwo nyine nabaga umufana, nkavuga nti iyi ndirimbo iraryoshye. Ariko abahanzi baririmbaga icyo gihe barimo Dominic Ashimwe, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Richard Nick Ngendahayo, Gaby Kamanzi bose narabafanaga.

Iwacu I Musanze habaga umuhanzi w’Umudive witwa Sahihi naramufannye bigera aho iyo biba ari nk’umupira nari kwisiga amarangi. Umunsi umwe habaga igitaramo tujyayo yaririmbye, ngera aho kurira.

Twari dufite telephone dufatanije turi batatu ya gatushi. Sahihi ari kuririmba turafashwa, abantu bakamuha amafaranga, njye nari ngiye kumuha ya telephone ariko barayinyaka.

Iyo utaba umuririmbyi wari kuba iki?

Papi Clever: Iyo ntaba umuhanzi nari kuba umucuruzi. Ubu n’ubundi turacuruza gusa sinzi ko wenda icyo gihe aribyo nari gutangiriraho. Ibintu byose birimo amafaranga mba numva nabikora ariko nkunda umucuruzi utahicaye, noneho njye nkamenya ibindi.

Waba warigeze gucibwa intege n’abantu cyangwa n’ibihe bikomeye ukumva wava mu muziki?

Dorcas: Njye ntabwo nigeze ntangira ndi umuhanzi ukishakisha. Igitaramo cya mbere nakiririmbyemo muri BK Arena. Natangiye gufata indangururamajwi ndi umuhanzi ndi muri BK Arena. Ntabwo nigeze mpa umuntu ‘flash’ ngo ayanjye.

Papi Clever: Njye sinabara abantu banciye intege menya barageze aho bagasanga ntazo ngira. Reka nguhe urugero, hari umuntu wigeze kumbwira ndi kwiga guitar, ati uzabireke ntuzigera umenya gucuranga.

Dorcas: Utekereza ko ari iki abantu batwibeshyaho?

Papi Clever: Abantu bashobora batwibeshyaho ko turi abantu bo hejuru cyane. Ikindi abantu bibeshya kuri wowe ko ushobora kuba wirata.

Dorcas: Ntabwo nirata! Nakwirataho mu kanya turahurira mu ivumbi mu gakinjiro? Ariko byatangiye nkiri umwana kubera kuvuga make. Mbere kubera kutavuga n’abo twabanaga mu rusengero no muri korali babyibeshyagaho ariko nk’inshuti zanjye ubibabwiye baguseka. Ni umuntu usabana, unavuga cyane.

Papi Clever: Nihe wibona mu myaka itanu mu muziki?

Dorcas: Tuzaba twarakoze indirimbo nyinshi zitari izo mu gitabo. Ikindi twarakoze izindi ndirimbo nyinshi z’izindi ndimi. Nzaba naragiye ku migabane itandukanye mu ivugabutumwa. Ntekeza ko hamwe n’Imana tuzaba twarakoze umurimo mugari. Niryo sengesho ryacu.

Wakijijwe ryari?

Papi Clever: Nakuze iwacu dusenga ariko nakijijwe mu 2013, maze gusobanukirwa ibyo ndimo. Mfata umwanzuro wo gukizwa. Hari ukuntu dukura iwacu batwigisha kujya mu rusengero, ariko wumva ugomba kurubamo kuko ugomba kujyayo ariko ukaza kumenya ukuri. Njye mu mashuri yisumbuye hari ukuntu nabivangaga, gusa urumva byaje kugera aho nkumva ntazi umurongo ndi kugenderamo.

Uretse kuririmba hari impano cyangwa ubumenyi abantu batazi wigeze werekana?

Dorcas: Kuba umubyeyi, menya ariyo mpamvu Imana yampaye umugisha. Kwita ku byo mu rugo ndabikunda no kugabura. No gucuruza.

Ni iki gitandukanya injyana zacu n’izindi mu muziki wo kuramya Imana?

Papi Clever: Twe turirimba injyana zose, twabasha gutambutsamo ubutumwa bwiza. Icyo umwuka w’Imana atubashishije gukora.

Dorcas: Nk’ubu Wabasha kuririmba Kinyatrap?

Papi Clever: Bikunze nabikora!

Dorcas: Ni iki utazibagirwa cyabaye mu rugendo rwacu rw’ivugabutumwa? Kuri njye ni igitaramo cyacu cyabereye mu Intare Arena. Njye ntabwo byanyoroheye kuba twari tugiye gukora igitaramo tutishyuje. Nari mfite ubwoba bwinshi ko tutazabona. Imana yaraje iradufasha bigenda neza. Ntabwo ririya vugabutumwa nzaryibagirwa.

Papi Clever: Ni iki cyatunguye kuri njye?

Dorcas: Ni ukubana umuntu w’umunebwe mu kurya. Ikindi ni ukubona umuntu ufite ifitiriti n’inyama ariko akarya ibijumba, ikindi ni ukubona ukumva mu buryo butabana. Ikindi ni ukubana n’umuntu mudahuje imico mutareranywe, ni twinshi.

Dorcas: Ni ubuhe butumwa bwihariye waha abakunzi bacu?

Papi Clever: Turagerageza kubaha ibintu byiza kandi abantu bose bari bwisangemo rero ubutumwa bwihariye ni uko abantu badakunda ibintu usanga niba twakoze gutya ejo dukora ukundi. Navuga ko uburyo dukoramo umuziki ari uguha abantu ibintu byiza. Turi kubategurira izindi ndirimbo nyinshi.

Ni iki cyagutunguye ukimenya ubuhamya bwanjye?

Dorcas: Kubona umusore mwiza nkawe wakubiswe…washaririwe. Reka ukambwira ngo wacuruje amandazi, ubundi ukambwira ngo wacuruje tuvugane. Najya kumva nkumva ngo wacuruje amashashi. Imyaka ufite n’ubuzima wabayemo ntabwo bihura. Waravugaga uti navaga mu ishuri nkajya gushaka 2000 Frw byo gufasha mu rugo. Nkavuga nti n’urugo uzarutunga niba warabashije ibi.

Ni gute ubona urwego rw’umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda?

Papi Clever: Tumaze gutera imbere ku buryo navuga mu bigaragara tuyoboye. Hari ibihugu tuzi by’umuziki nka Afurika y’Epfo na Nigeria, ukuyemo ibyo wakurikizaho u Rwanda kuri ubu. Iyo ubonye umuhanzi nka Mbonyi kuko niwe uri hejuru arayoboye ariko ugasanga arayoboye muri Afurika y’Iburasirazuba. Ariko ntabwo twakwibagirwa abandi nka Rose Muhando batangiye kera. Mu Rwanda icyo tukibura ni amikoro, bigatuma dusa nk’aho tugira nk’uwo umwe uri hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *